Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko “ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwaanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112; Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi barimo DCG Felix Namuhoranye”.
DCG Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda asimbuye Dan Munyuza wari muri uwo mwanya guhera mu 2018, hakaba hatatangajwe izindi nshingano yahawe.
Felix Namuhoranye wahawe kuyobora Polisi y’Igihugu (RNP), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko CP Vincent Sano ari we wagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Yari asanzwe ari Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imari.
Ni mu gihe Colonel Celestin Kanyamahanga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo asimbuye Maj Gen Bayingana Emmanuel.
Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

