Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Kagame na Museveni biyemeje gukora uko bashoboye amahoro akaboneka mu karere.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda bemeranyijwe gushyira ingufu mu kubonera amahoro arambye aka karere bakemura ikibazo cya DR Congo nk’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Uganda rivuga ko aba banyacyubahiro bombi bageze kuri uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro byabahuje ku cyumweru tariki 24 Mata 2022 nijoro.

Nibwo bwa mbere Perezida Kagame yari ageze muri Uganda kuva ubushyamirane hagati y’Ibihugu byombi bwatangira kugaragara byeruye mu 2019. Aya makimbirane asa n’arimo kugera ku iherezo, nyuma y’ibiganiro byajemo abahuza n’intumwa zinyuranye zirimo n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Perezida Kagame yagiye i Kampala ku butumire bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni.

Museveni yavuze ko umuryango Ibihugu bategeka bihuriyemo ugomba gushyira ingufu mu gukemura ikibazo cya DR Congo cyangwa icyo Gihugu kikagwa mu kaga nka Sudan. Kagame yavuze ko ari ingenzi ko impande zose zirebwa no gukemura ikibazo zigomba kubijyamo zose.

Mu cyumweru gishize, Kenya, Burundi, Uganda, DRC n’u Rwanda byemeranyijwe mu nama yabereye i Nairobi gushyiraho ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yanze kuganira no gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Ibiganiro byari guhuza kuwa gatandatu umutwe wa M23, umwe mu iteje ikibazo mu burasirazuba bwa DR Congo, byahagaritswe na Leta ya DR Congo ishinja uwo mutwe kubura imirwano. Ukurikije ibyemeranyijwe n’abakuru b’Ibihugu, ibyo byaba bisobanuye ko ingabo z’akarere zizashyirwaho zigomba kurwanya uwo mutwe.

Perezida Museveni na Kagame baganira
Perezida Kagame asuhuzanya na Muhoozi

BBC

Related posts

Perezida wa Tanzania yabwije ukuri DR Congo ku nshingano z’ingabo za EAC.

N. FLAVIEN

Rubavu: Bababajwe n’amashuri bubakiwe ngo abakure mu bujiji akaba yarahindutse umusaka.

N. FLAVIEN

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777