Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Politike Ubukungu Ubuzima

Perezida Kagame na Madamu bishimanye na Gen Muhoozi ku isabukuru ye (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bishimanye na General Muhoozi Kainerugaba, basangira bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Imfura ya Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba ari i Kigali kuva ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023 nk’uko yari aherutse kubitangaza ko isabukuru ye y’imyaka 49 azayizihiriza mu Rwanda, mu gishimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi no kwishimira ko byawuvuguruye mu minsi mike ishize.

Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) buvuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye General Muhoozi n’itsinda rye mu birori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

General Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w’Ibikorwa bya General Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n’abandi.

Ni kenshi General Muhoozi Kainerugaba yakunze gukoresha urukuta rwe rwa Twitter agatangaza ko u Rwanda na Uganda ari Ibihugu bimwe ndetse ko mu Rwanda ari kwa Se wabo, aho agaragaza ko Perezida Kagame amubereye Se wabo cyangwa se Uncle mu rurimi rw’icyongereza.

Amafoto yagiye hanze agaragaza Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bitabiriye ibyo birori, bari gukomera amashyi General Muhoozi, imbere ye hari umutsima w’isabukuru cyangwa se ‘Cake’.

Ubwo General Muhoozi Kainerugaba yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 i Kampala muri Uganda, ibirori by’agahebuzo byitabiriwe na Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru mu ruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kampala mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu.

General Muhoozi Kainerugaba akomeje gushimwa na benshi ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye, bikagera n’aho ingendo ze ebyiri i Kigali ziba ipfundo ryo gufungura imipaka hagati y’impande zombi.

Nk’uko akomeje kubitangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ndetse n’ahandi, biteganyijwe ko uyu mu Jenerali w’inyenyeri enye ku myaka 49 yiteguye kwiyamamariza gusimbura se muri 2026 ubwo azaba amaze imyaka 40 ku butegetsi.

Related posts

Ni nde wanze kumvira undi hagati ya Biden n’abajenerali be ku cyemezo cyo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan ?

N. FLAVIEN

Indege yari igemuriye intwaro abarwanyi ba TPLF yahanuwe.

N. FLAVIEN

Dr Kamana Olivier wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ni muntu ki?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777