Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka

Perezida Biden wa USA yagennye Bill Clinton kuzamuhagararira mu Kwibuka30.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagennye Bill Clinton wigeze kuyobora iki gihugu cy’igihangage, nk’uzaba ayoboye intumwa z’Igihugu cye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bill Clinton yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1993 na 2001. Ni we wari umuyobozi mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ni we Perezida rukumbi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wageze mu Rwanda akiri ku butegetsi.

Bill Clinton azaba ayoboye intumwa zirimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler. Abandi bazaba bari muri iryo tsinda ni Mary Catherine Phee, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika.

Abandi ni Casey Redmon, usanzwe ari umukozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kanama gashinzwe Umutekano w’igihugu.

Abandi bazaba bari mu Rwanda ni Monde Muyangwa, ukora mu Biro bishinzwe Afurika mu Ishami rya Amerika rishinzwe Iterambere, USAID.

Ni uruzinduko rwa gatatu Bill Clinton agiye kugirira mu Rwanda. Urwa mbere rwabaye mu 1998 akiri Perezida, urwa kabiri ruba mu 2013 yaravuye ku butegetsi.

Kuwa Gatatu tariki 25 Werurwe 1998, Bill Clinton yageze bwa mbere mu Rwanda, aba Perezida wa mbere wa Amerika ukoze urwo rugendo i Kigali.

Yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho yari amaze iminsi ibiri, amaze kwemera amakosa y’Igihugu cye mu bucakara bwahitanye ibihumbi by’abanyafurika no kwicuza ubufasha Amerika yagiye iha abanyagitugu bahitanye imbaga mu bihe by’intambara y’ubutita.

Air Force one yari itwaye Clinton n’umufasha we yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe imvura iri kugwa, bakirwa n’uwari Perezida Pasteur Bizumungu na Paul Kagame wari Visi Perezida.

Abanyarwanda batandukanye bari ku kibuga cy’indege abandi hejuru y’inyubako zacyo bambaye ingofero zirimo amara y’ibendera rya Amerika. Ku mpande zitandukanye z’ikibuga cy’indege hari ibitambaro by’ubururu byanditsemo amagambo aha ikaze Clinton.

Uruzinduko rwa Clinton rwamaze amasaha atatu gusa. Ntabwo yigeze agera hanze y’ikibuga cy’indege ku mpamvu z’umutekano we dore ko Leta ye yari yavuze ko itizeye umutekano kubera ibitero by’abacengezi byacaga ibintu mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Imbere y’amagana y’abarokotse Jenoside, Perezida Bizimungu yashimiye Clinton kuba yaje kwifatanya n’abanyarwanda, avuga ko ari ikimenyetso ko amahanga akwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Mu ijambo rye, Clinton yarondoye ubugome Jenoside yakoranywe nkuko yari amaze kubibwirwa n’abayirokotse ati “Uvuye ku Kibuye kugeza i Kibungo, abantu bagerageje guhungira mu nsengero abandi mu bitaro, no mu mashuri ariko babasangayo. Abasaza, abarwaye, abagore n’abana biciweyo kubera ko ari abatutsi gusa cyangwa basa nka bo.”

Clinton yemeye uburangare bw’umuryango mpuzamahanga n’igihugu cye kirimo, watereranye abanyarwanda kandi byarashobokaga ko Jenoside ihagarikwa.

Yagize ati “Umuryango mpuzamahanga hamwe n’ibihugu bya Afurika bagomba kwemera uruhare rwabo muri ubu bwicanyi. Ntabwo twihutiye kugira icyo dukora ubwicanyi butangiye. Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi ziba ubwihisho bw’abicanyi. Ntabwo twahise duha izina rikwiriye ubu bwicanyi, rya Jenoside. Ntabwo twahindura ahahise icyakora dushobora gukora ibishoboka byose tukabafasha kubaka ejo hazaza.”

Yakomeje agira ati “Dufitiye umwenda abapfuye n’abarokotse, umwenda wo kurushaho kuba maso no kurwanya abandi bagerageza gukora ubwicanyi nk’ubwo ahari ho hose ku isi mu gihe kizaza.”

Clinton yavuze ko ari umwanya wo gushyira hamwe kw’ibihugu hakubakwa ubushobozi butuma bamenya ahashobora kuba Jenoside no gutabarira igihe.

Yahise atangaza ko igihugu cye gitanze miliyoni ebyiri z’amadolari mu kigega gishya kigenewe gufasha abacitse ku icumu batishoboye (FARG) kandi ashimangira ko bazakomeza gutangamo umusanzu.

Abayobozi b’u Rwanda bari bifuje ko Clinton yasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bamusaba kubasura akibonera ibyabayeho aho batuye ariko siko byagenze ku bw’umutekano we.

Icyakora Clinton yazanye urubaho rw’ubugeni rushushanyije amagufwa n’ibikoresho abishe abatutsi bakoresheje, rwagombaga gushyirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu kwerekana ko yifatanyije n’abanyarwanda. (IGIHE)

Related posts

Musanze: Kingdom School yarenze kuba ikigo ihinduka urugo kubera ubwitange n’ubupfura. “Ababyeyi”.

N. FLAVIEN

Igitego AS Kigali yatsinze ASAS Djibouti Télécom cyatumye ikomeza.

N. FLAVIEN

Lionel Messi yasabye imbabazi PSG na bagenzi be bakinana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777