Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana Ubuzima

Papa Benedicto XVI wari urembeye mu bitaro yitabye Imana ku myaka 95.

Papa Benedicto XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva muri 2013, akaba yari amaze iminsi arembeye mu Bitaro i Vatican, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, ku myaka 95 y’amavuko.

Amazina ye yose ni Joseph Aloisius Ratzinger, akaba mwene Maria Ratzinger na Joseph Ratzinger, Sr. Yavukiye ahitwa Marktl mu Budage, tariki 16 Mata 1927. Yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, tariki 19 Mata 2005, ahabwa izina ry’ubupapa rya Benedicto XVI, akora izo nshingano kugeza tariki 28 Gashyantare 2013 ubwo yeguraga.

Benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Isi, bahise bagwa mu kantu, basohora ubutumwa bw’akababaro bugaragaza ko imirimo myiza yakoze igiye imuherekeje.

Hari ubugira buti: “Twifatanyije mu kababaro na Kiliziya y’Isi yose kubera ugutabaruka kwa Papa Benedictus wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Imana yamuremye, agasabana na Yo, ikamutorera byinshi harimo no kuragira Kiliziya y’Isi yose, imwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro”.

Bene ubu butumwa burimo n’ubwatanzwe na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, bukomeza bugira buti: “Tuzamukumbura ariko umurage yasize binyuze mu byo yanditse n’uko yabayeho bizatuma atuba hafi. Kandi namara gushyira impumu azadusabire”.

Papa Benedicto XVI yitabiye Imana aho yari asanzwe aba i Vaticano, ku myaka 95, nyuma y’imyaka 10 yari ishize yeguye ku nshingano kubera ibibazo by’ubuzima butari bwifashe neza.

Papa Benedicto yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu gihe kitagera ku myaka 8 kugeza yeguye, muri 2013, aba umu Papa wa mbere weguye ku nshingano kuva kuri Papa Gregoire XII mu 1415. Papa Benedict XVI yagiye muri izi nshingano muri 2005 asimbuye Papa John Paul II nyuma yo kwitaba Imana.

Papa Benedicto yamaze iminsi ye ya nyuma muri Monastere ya Mater Ecclesiae mu kigo cy’i Vatican, aho uwamusimbuye, Papa Francis yavuze ko yagiye kuhamusura inshuro nyinshi.

Itangazo ry’urupfu rwe ryatanzwe Vatican, rigira riti: “N’akababaro kenshi turabamenyesha ko Papa Emeritus (wari mu kiruhuko cy’izabukuru), Benedicto XVI, yitabye Imana uyu munsi saa 9:34 muri Monastere ya Benedicto XVI i Vatican”.

Kiliziya Gatolika y’Isi iri mu gahinda ko kubura Umushumba wayiyoboje ubugwaneza.
Papa Emeritus Benedict yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.

Related posts

Rubavu: Amashyuza yakururaga benshi yaburiwe irengero kubera imitingito imaze iminsi.

N. FLAVIEN

Perezida Macron yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi.

Muntu Clarisse

Ukekwaho gushaka kwica Perezida w’agateganyo wa Mali yapfiriye muri gereza.

N. FLAVIEN

2 comments

Niyishoborabyose December 31, 2022 at 4:53 PM

Imana imwakire mubayo

Reply
AMAHORO Benedata January 1, 2023 at 5:24 AM

Diyoseze Ruhengeri iransekeje CYANE! Ngo NAMARA GUSHIRA IMPUMU!!! Ko mbona bibwira ko ubuzima bwo hirya iyo Ari nk’ubu dusanzwemo ino ahaaaa!!!!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777