Amakuru akomeje kuvugwa aremeza ko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bisanzwe ari inshuti magara kuri ubu biri kurebana ay’ingwe nyuma y’aho Perezida Joe Biden atangarije ko Israel nigaba ibitero ku mujyi wa Rafah muri Gaza, bazahagarika inkunga y’intwaro bari bagiye kubaha.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko ibitero muri Rafah bazabigaba byanze bikunze, byaba ngombwa bakarwana bonyine badategereje inkunga y’amahanga kuko n’ubundi ngo igisirikare cye, IDF ari igisirikare gikomeye kandi cyihagije haba mu bumenyi, ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga rihambaye.
Ni ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bishwanye ku mugaragaro ku ngingo ikomeye nk’iyi y’intambara, ibintu bica amarenga ko umubano wabyo utifashe neza kubera igitutu cy’amahanga, gishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutiza umurindi Israel ngo ikomeze kugaba ibitero bihitana abasivile benshi muri Gaza.
Ingabo za Israel zafashe umwanzuro wo kugaba ibitero muri Gaza nyuma yuko umwaka ushize umutwe wa Hamas ugabye ibitero kuri Israel ukica abasivile abandi ukabatwara bunyago. Israel yabanje gukoresha ibitero byo mu kirere, nyuma igaba ibitero byo ku butaka byangije bikomeye ibikorwaremezo hafi ya byose muri Gaza ukongeraho n’ibihumbi by’abasivile bahaburiye ubuzima.