Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Ngororero: Abashoramari bakomoka muri aka Karere basabwe gushora imari ku ivuko.

Abashoramari bakomoka mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, basabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kugaruka ku ivuko bagashora imari mu Karere kabo bakita ku mahirwe yo kugira isoko ryagutse ryo mu baturanyi.

Minisitiri Gatabazi yabibasabye ubwo baganiraga kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Ngororero, aho yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bakibanda cyane ku isoko ryo mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo hari isoko rinini kugeza ubu badahaza.

Abikorera bo mu Karere ka Ngororero, biyemeje ko bagiye kwihutira kubaka ibikorwaremezo birimo Ikigo gitegerwamo imodoka (Gare), Isoko rya kijyambere, Inzu y’ubucuruzi no kuvugurura udusanteri tw’ubucuruzi (Commercial Centres) two hirya no hino mu Mirenge yose, ibi ngo bigakorwa bitarenze umwaka wa 2024. Ibi kandi bizakorwa ari nako bafasha Akarere guhangana n’ibindi bibazo abaturage bafite birimo igwingira ry’abana n’imirire mibi.

Muri uru ruzinduko kandi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu kurwanya isuri no gukomeza kwagura ubuhinzi bw’icyayi no kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari.

Yaboneyeho gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere bifasha umuturage kwiteza imbere birimo Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu Murenge wa Muhanda. Yasabye ubuyobozi bwarwo kurushaho gukora ibikorwa biteza imbere abaturage baruturiye ndetse n’abarugemuraho icyayi, hakitabwa ku giciro bahabwa.

Uru ruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwasuwe na Minisitiri Gatabazi, rufite ubuso buhingwaho icyayi bungana na Hegitari 1,717, rukaba ruha akazi abaturage bagera ku 3870 bakora imirimo itandukanye.

Akarere ka Ngororero kasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba Akarere kagizwe n’imisozi miremire igize ‘Isunzu rya Congo-Nil’. Ni Akarere gafite ibyiza nyaburanga byinshi birimo n’igice cya Parike y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ariko kakaba gafite ikibazo gikomeye cyo kutabyaza umusaruro ku rugero rwifuzwa ibyo byiza nyaburanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, bwana Habitegeko François
Basuye Uruganda rw’Icyayi rwa Rubaya
Abayobozi b’Uruganda basabwe gukora ibishoboka mu kurushaho guteza imbere umuturage
Aba bashoramari biyemeje kubaka ‘Sitasiyo ya Essence ‘
Mu bikorwa bindi biyemeje, harimo: Hotels, Gare, Isoko rya kijyambere n’ibindi

Related posts

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

N. FLAVIEN

Isaha ku isaha M23 ishobora gutangiza ibitero simusiga mu ntambara yeruye kuri FARDC n’abayifasha.

N. FLAVIEN

Biravugwa ko AFC/M23 yaguze kajugujugu y’intambara izayifasha guhangana na FARDC.

ISHIMWE Elyse Naise

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777