Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka Uburezi

Musanze: Uwarokotse Jenoside wenyine mu bana 20 yahisemo kurerera abamwiciye bakanamubuza kubyara.

Nyiramafishi Rachel wo mu murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagiye buvugwa ariko rimwe na rimwe bugahera ku munwa, kuri we ariko akaba yemeza ko kuba yaragiriwe nabi by’indengakamere adakwiye kubitura abato, ibyatumye afata icyemezo gishobora kugora benshi, maze ahitamo kubabarira abamwiciye bakanamuvutsa amahirwe yo kubyara, kuri ibi yongeraho kwemera kubarerera abana atitaye ku bugome bamukoreye.

Mu buhamya bwe butera benshi ikiniga, agira ati: “Navukaga mu muryango w’abantu 20 ariko narokotse uku undeba gusa. N’ubwo ariko narokotse, banteye ibyuma umubiri wose, ndetse banyangiza bikomeye ku buryo ntigeze ngira amahirwe yo kubyara mu buzima bwanjye. Ibi rero ntibyanshiye intege ahubwo byanteye imbaraga bituma mfata umwanzuro wo kurera abana bo mu miryango yampemukiye bene ako kageni kuko iyo mbabonye byibuze mba mbona ari abanjye ntagize amahirwe yo kubona”.

Akomeza avuga ko ibi yabikomoye ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwemera kunywa umuti usharira wo kubabarira ababahekuye bityo ubumwe n’ubwiyunge bukaganza mu Rwanda, ibintu yemeza ko atazuyaje kwishakamo kuko ngo iyo bitaba ibyo yari kuzarinda apfa atongeye no kuvugana n’uwo ari we wese akekako afitanye isano n’uwo mu muryango wishe abe akanamubuza kuzarinda apfa atabyaye.

Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools, yemeza ko ibyakozwe na Nyiramafishi Rachel ari urugero rwiza rwerekana gukira ibikomere kuko ngo umwanzuro yafashe atari buri wese ushobora kuwufata, yemeza ko umwanzuro ukakaye yafashe wo kurera abana barimo n’abo mu miryango yamuhemukiye ari ikimenyetso cy’ubudaheranwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Wisdom Schools nayo izamuba hafi mu bikorwa bye byose.

Mu gushimangira ibi, Nduwayesu Elie ari kumwe na bamwe mu banyeshuri ba Wisdom Schools bakaba basuye Nyiramafishi Rachel wahisemo gukora Irerero mu rugo ‘ECD’, bamugenera inkunga igera ku bihumbi 300 (300,000Frw) azifashisha mu bikorwa bimuteza imbere, banamwemerera amahugurwa ajyanye no kwita ku bana bato nk’abo afite bagera kuri 37 yahisemo kwitaho umunsi ku munsi adategereje igihembo.

Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze, bwana Karemanzira Fidel, avuga ko ibyakozwe na Nyiramafishi Rachel ari igikorwa gikora ku mitima ya benshi bagifite ubumuntu kuko ngo hari n’abatarota kubikora, ashimira byimazeyo Wisdom Schools idahwema gutanga umusanzu mu kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaka umuryango nyarwanda barema umwana w’umunyarwanda agakurana indangagaciro zuje ubunyarwanda buzira ivangura iryo ari ryo ryose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence, ashima byimazeyo ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wimakaje ubumwe n’ubwiyunge agasaba ko abanyarwanda bose babana mu mahoro nta vangura iryo ari ryo ryose, akaba yemeza ko Umurenge wa Kimonyi ukora ibishoboka byose ukaba hafi Rachel, aho babuze ubushobozi ngo bakaba biyambaza Akarere kandi kakaba kabitaba vuba baharanira ko ibikorwa yatangiye bitasubira inyuma.

Wisdom Schools yasuye Nyiramafishi Rachel, isanzwe igira gahunda yo gutoza abana gufasha abatishoboye n’abababaye aho buri mwana ubishaka atanga amafaranga uhereye ku giceri, bakazayakoresha basura abarwayi kwa muganga. Kuri iyi nshuro, ku bufatanye na Ibuka/Musanze bakaba barahisemo gusura Rachel mu rwego rwo kurushaho kwigisha abana amateka akakaye u Rwanda rwanyuzemo agasiga ingaruka aho babereka ko u Rwanda rukomeje kwishakamo ibisubizo rudategereje ibivuye ahandi ahubwo bagakoresha ubushobozi bwa bene kanyarwanda.

Bamwe mu bana barerwa na Nyiramafishi Rachel bahawe amata n’ibisuguti n’abo muri Wisdom Schools.
Gitifu wa Kimonyi (uhereye iburyo), Nyiramafishi Rachel (hagati), Nduwayesu Elie (uwambaye amataratara), Visi Perezida wa Ibuka.
Ubutumwa bwatanzwe n’abana ba Wisdom Schools bwazamuye amarangamutima ya Rachel kwihangana biranga afatwa n’ikiniga.
Bamwe mu banyeshuri ba Wisdom Schools bashyikiriza Nyiramafishi Rachel ibahasha irimo inkunga bamugeneye.

Related posts

Icyumweru cyahariwe gutanga amaraso: haracyakenewe izindi mbaraga mu gutanga amaraso ku bushake

N. FLAVIEN

Ntiduteze kuganira na M23, abo tuzasanga ari abanyekongo bazasubizwa mu buzima busanzwe “Tshisekedi”.

N. FLAVIEN

Agakungu ka Kayumba Nyamwasa, Tshisekedi na FDLR kavuze iki ku mutekano w’u Rwanda?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777