Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Ubuzima

Musanze: Uko umunsi wa mbere wo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca wagenze

Hirya no hino mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi, hatangijwe igikorwa cyo gukingira ku nshuro ya kabiri abari bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca.

Mu karere ka Musanze izi nkingo zatangiwe ahantu hatandukanye, igikorwa cyatangiye guhera ku isaha ya saa moya za mu gitondo, haba ku bitaro bya Ruhengeri ndetse no mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho.

Abategereje urukingo babikoraga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Iki gikorwa cyakurikiranywe n’abayobozi bo ku rwego rwo ku karere, abo ku rwego rw’umurenge ndetse n’izindi nzego zitandukanye. Biteganijwe ko iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi.

Madame Jeannine Nuwumuremyi wanyuze ku kigonderabuzima cya Muhoza aho yatanze umusanzu we kugira ngo iki gikorwa kigende neza, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abahabwa urikingo baruhabwe hakiri kare bityo babashe gusubira mu mirimo yabo.

U Rwanda rwari rwaratanze inkingo 350 400 mu cyiciro cya mbere cy’ikingira, cyatangiye kuwa 5 Werurwe 2021. Inkingo 102 000 mu zatanzwe zari izakozwe n’uruganda rwa Pfizer, ndetse abazihawe bamaze kubona dose ebyiri zikenerwa kugira ngo umubiri wubake ubudahangarwa mu kwirinda Covid-19.

Ni mu gihe hari hashize iminsi bamwe mu bahawe urukingo rwa AstraZeneca bafite impungenge ubwo amatariki yateganirijwe urukingo rwa kabiri yageraga, aho bibazaga niba urwa mbere rutazapfa ubusa kuko bari barabwiweko zikora neza ari uko utewe ebyiri. Kuri iki kibazo; umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuzeko ngo n’ubwo mu Buhinde hari ibibazo, u Rwanda ruzakomeza gushakisha n’ahandi ku Isi ariko abaturage barwo bahawe doze ya mbere bagahabwa n’iya kabiri. Gusa ariko yari yanavuzeko nubwo urwa kabiri rutaboneka, uwahawe urwa mbere adahwanye n’utaranona na rumwe kuko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko uwakingiwe doze imwe aba afite ubwirinzi buri hejuru ya 70%.

Mu bitaro bya Ruhengeri ndetse no mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho, abagomba guhabwa iyi dose ya kabiri y’urukingo rwa COVID 19 rwo mu bwoko bwa AstraZeneca ni 11711. Ni mu gihe kuri uyu munsi wa mbere abakingiwe bagera ku kigero cya 40% nkuko bitangazwa na Dr. Philbert Muhire, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri. Uyu muyobozi kandi yanavuze ko iyi mibare yo ku munsi wa mbere w’ikingira itanga icyizere ko bizagera ku wa Mbere abagomba guhabwa iyi dose ya kabiri bayibonye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 14 banduye COVID-19 mu Rwanda. Hakize abantu 60, naho abakirwaye ni 938. Kuri uyu munsi kandi, mu Gihugu hose, haraye hakingiwe abantu 69.591.

Kajugujugu za RDF zifashishijwe kugeza inkingo hirya no hino mu gihugu

Related posts

Rubavu: Banze gushyingura uwo bikekwa ko yivuganwe n’umugabo batarishyurwa 200,000Frw.

N. FLAVIEN

BASKETBALL: IPRC Musanze yakoze imyitozo yanyuma itegura imikino 3 yo muri iyi weekend (Amafoto)

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yagize DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777