Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana Ubutabera Umutekano

Musanze: Pasiteri yafatiwe mu cyuho yihengekanye umugore w’abandi mu macumbi rusange.

Pasiteri Habiyambere bivugwa ko ari uwo mu Itorero ADEPR utuye mu Mudugudu wa Karinzi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yafatiwe mu cyuho ubwo yari yihengekanye umugore w’abandi mu icumbi rusange (Lodge) riherereye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, Pasiteri Habiyambere w’imyaka 45 y’amavuko, yafatiwe mu cyuho ari kumwe n’umugore w’abandi witwa Uwamariya w’imyaka 30, hashingiwe ku makuru umugabo w’uyu mugore witwa Harindintwari Felisiyani yari amaze gutanga, ahuruza ko ari gucibwa inyuma n’uwo basezeranye byemewe n’amategeko (umugore we).

Amakuru y’ibanze avuga ko babacunze, bamara kwinjira mu cyumba ndetse banatangiye ibyabo, bagahita babagwa gitumo ku buryo ngo nta yandi mahitamo bari bafite, ngo niko guhita bajyanwa kuri Sitasiyo (Station) ya Polisi ya Kinigi iherereye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.

Aya makuru akimenyekana, hari abahise bavuga ko aba bafashwe bombi ari bakuru bihagije ku buryo ngo bashobora guhita barekurwa. Gusa ku rundi ruhande, amategeko avuga ko iyo umwe mu bashakanye atanze ikirego ku cyaha runaka afitiye ibimenyetso, iyo uwagikoze agihamijwe n’urukiko arahanwa ndetse ngo bikaba ari n’impamvu mwikorezi yo gutandukana kwabo.

Kuri Pasiteri wo muri ADEPR, nawe aramutse ahamwe n’icyaha, yakamburwa inshingano mu Itorero kuko uretse no kuba ari umugabo wasezeranye n’umugore mu mategeko n’imbere y’Imana, iri Torero ryanga urunuka icyaha cy’ubusambanyi n’ubushurashuzi bikekwa ko aba bombi ari byo bakoraga muri aya macumbi rusange bafatiwemo kuko ngo nta kindi bari bagiye gukorayo.

Habiyambere Emmanuel w’imyaka 45, asanzwe ngo ari Pasiteri ku Itorero rya ADEPR Vunga, yashakanye byemewe n’amategeko na Zaninka Marie Solange bafitanye umwana umwe, akaba yafatanywe
na Uwamariya Chantal w’imyaka 30 washakanye byemewe n’amategeko na Harindinwari Félicien bafitanye abana batatu.

Bafatiwe mu cyuho bihengetse mu macumbi rusange ari mu Murenge wa Nyange/Musanze.

Related posts

Gakenke: Basabwe kwirinda kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Cristiano Ronaldo yageneye Perezida Trump impano yihariye.

Muntu Clarisse

Mariupol: Abarwanyi bose bo muri Azovstal bamanitse amaboko, Uburusiya butangaza intsinzi yuzuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777