Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Musanze: Amashirakinyoma ku byavuzwe ko ababyeyi bari kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ishuri.

Mu minsi ishize, hari bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, baherutse gutangariza itangazamakuru ko ikigo cy’amashuri cya Remera cyabatse amafaranga kugirango hagurwe imodoka y’umuyobozi w’ishuri.

N’ubwo hatangajwe ibi, bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri baganiriye na WWW.AMIZERO.RW bavuga ko abatangaje aya makuru ari abadashakira ibyiza iki kigo. Bavuga ko amafaranga yasabwe ababyeyi ari ayo kubaka inzu mberabyombi izajya yifashishwa nk’uburiro ndetse n’ibindi bikorwa rusange nk’inama.

Ntezirizaza Marigarita wo mu Kagari ka Murandi arerera muri iki kigo, yagize ati: “Mu mwaka w’amashuri ushize hateguwe umushinga wo kubaka salle kubera ko abana bariraga mu mashuri. Uwo mushinga waje kubera ko ishuri rigiye kwizihiza yubile y’imyaka 75. Nk’ababyeyi twasabwe ibihumbi 15 Frw turabyishimira kuko ni nk’intwererano. Twatangiye kuyatanga, yaba ufite umwana umwe cyangwa babiri yagombaga gutanga ayo mafaranga”.

Yakomeje avuga ko aya mafaranga bayemeye mbere y’uko hasohoka itangazo rya minisiteri y’uburezi rigena amafaranga umunyeshuri adakwiriye kurenza. Imodoka ivugwa na bamwe, uyu mubyeyi yasobanuye ko yari imishinga ibiri; umwe wo kugura imodoka izajya ijyana abanyeshuri kwa muganga inakora indi mirimo ndetse n’umushinga wo kubaka inzu mberabyombi, ariko nta modoka y’umuyobozi yavuzwe.

Kanyarengwe Alex nawe afite umwana muri iri shuri, avuga ko abatwara inkuru y’uko hagiye kugurwa imodoka y’umuyobozi babeshya. Ati: “Abatwara amakuru gutyo barabeshya. Igitekerezo cyaje mu nama yabaye mu kwezi kwa gatandatu, ariko yari imodoka yo kujya itwara abanyeshuri kwa muganga ndetse ikanifashishwa mu guhaha. Yari imishinga ibiri birangira hemejwe salle kuko niyo yihutirwaga kuko abana bariraga mu mashuri bigatuma bakererwa”.

Akomeza avuga ko abatangaje amakuru ari abadashaka ibyiza, kuko igikorwa gihari cyaje gikenewe. Ibi ni nabyo bishimangirwa n’umuyobozi uhagarariye ababyeyi nawe uvuga ko n’ubwo umushinga w’imodoka wari uhari, itari iy’umuyobozi. Anavuga ko umushinga w’iyi nzu y’uburiro atari uw’ababyeyi gusa; ahubwo harimo abahize, abahakoze n’abahakora, inshuti z’iki kigo, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri iki kigo cyegamiyeho ndetse n’Akarere.

Soeur Valentine Uwizeyimana uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Remera, yadutangarije ko amafaranga yemejwe yari ayo kubaka inzu izifashishwa nk’uburiro, kandi ngo amafaranga yemejwe hagendewe ku bitekerezo byatanzwe n’impande zose. Ababyeyi basabwaga gutanga amafaranga mu bihembwe bitatu by’umwaka w’amashuri 2022-2023.

“Mubyo nkeneye kugira ngo nsohoze ubutumwa nahawe imodoka ntayirimo, ibaye inakenewe hari uburyo yabonekamo bitari ukugora ababyeyi. Mu mwaka utaha tuzagira yubile y’imyaka 75, twaricaye dutekereza ku bikorwa twashyiramo imbaraga muri uwo mwaka wa yubile ndetse n’ibyo twamurika mu kuyisoza. Muri ibyo hari ikibazo gikomeye cy’uko nta Refectoire, abana bariraga mu mashuri bigatuma bakerwa amasomo ya nyuma ya saa sita. Twari dukeneye salle abana bariramo bakanidagadura. Twasanze aricyo kigomba gushyirwamo imbaraga mu mwaka wa yubile.”

Kimwe n’uyu mushinga, avuga ko umushinga w’imodoka wazaga imbere bitewe n’uko iyo umunyeshuri yarwaraga yahekwaga mu ngobyi na bagenzi be, bigatuma bata amasomo. Gusa ngo mu bitekerezo byatanzwe nta modoka y’umuyobozi irimo.  Anongeraho ko mu gutangira umwaka w’amashuri 2022-2023 iyi nyubako yakorewemo inama y’ababyeyi n’ubwo itaruzura, aba babyeyi bagashima aho ibikorwa bigeze ndetse banibutswa uruhare rwabo .

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yavuze ko ibyatangajwe ko ababyeyi bari gusabwa amafaranga yo kugurira umuyobozi imokoka Atari ukuri. Ati: “Ibyatangajwe ntabwo ari byo, ariko hari aho ababitangaje bashobora kuba barabikomoye. Mu kwezi kwa Gatandatu, habaye inama ubuyobozi bugaragaza ko buri kwitegura yubile. Mu mishinga yagaragajwe harimo uwo kugura imodoka y’ikigo cyangwa umushinga wo kubaka uburiro kuko abana bariraga mu mashuri bigakereza amasomo ya nyuma ya saa sita. Inama yemeje umushinga w’uburiro hanyuma ababyeyi basabwa gutanga ibihumbi 15 Frw ariko mu byiciro. Uwo rero uri kubyitiranya ngo ni amafaranga yo kugurira umuyobozi imodoka, ntabwo nzi ikindi agamije !”

Iyi nyubako itararangira, ubu ngo yatangiye gukoreshwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere wanavuze uruhare Akarere kagize kuri iyi nyubako. Avuga ko bitewe n’imyanzuro ya Minisiteri y’uburezi, ubuyobozi bw’ibigo bwaba buretse kwaka ababyeyi amafaranga ariko umubyeyi ufite uwo mutima ntibimubuze kuyatanga.

Iri shuri rya Remera rimaze imyaka 74 rishinzwe, rifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu, ababyeyi baharerera nabo basaga igihumbi. Uyu mushinga w’iyi nyubako uzatwara asaga miliyoni mirongo itandatu, ufitwemo uruhare n’abarimu, ababyeyi baharerera, abahakoze, inshuti z’ikigo ndetse n’abahize dore ko hari na bamwe bari mu nzego nkuru z’Igihugu.

©Ubwanditsi @WWW.AMIZERO.RW

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier
Iyi nzu mberabyombi izanifashishwa nka Refectoire niyuzura izaba ari inzu ijyanye n’igihe.
Ibyuma byifashishwa mu gukora inzugi byatanzwe n’Akarere ka Musanze.
Imirimo yo kubaka icyumba mberabyombi igeze kure.
Icyumba cyifashishwaga mu gufata amafunguro. 

Related posts

Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje Itorero Indangamirwa kubwiza ukuri abasebya u Rwanda.

N. FLAVIEN

Burundi: Lt Gen Gervais Ndirakobuca bita “Ndakugarika” yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya.

N. FLAVIEN

Amwe mu mateka y’Umunsi mukuru wa Pasika mu mboni y’Amadini ya Gikirisitu atandukanye.

N. FLAVIEN

1 comment

Willy Jackson Habumugisha October 22, 2022 at 8:56 AM

Good.

Birasobanutse.

Iyinkuru Warakoze kuyikurikirana neza Bwana Flavien.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777