Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2025, mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze habereye igitaramo cyiswe “Bonjour Vacance” kigamije guha ikaze abanyeshuri batangiye ibiruhuko no kubaha ubutumwa bubafasha kubibyaza umusaruro mu buryo buboneye.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego za Leta, iz’umutekano, iz’urubyiruko, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere kikaba cyatangiwemo ubutumwa butandukanye burimo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi nk’ubusambanyi, uburaya, kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, kwirinda ikigare kibi n’ibindi.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze, Rwigamba Aimable, yavuze ko iki gitaramo cyateguwe kigamije gufasha abanyeshuri gutangira ikiruhuko bafite intego.
Yagize ati: “Iyi gahunda tugamije ko iba umwanya wo kubigisha no kubereka ko umwanya w’ibiruhuko ugomba kubafasha kwitekerezaho no kwiyubaka.”
Yongeyeho ati: “Dushaka kurera urubyiruko rufite intego, imico myiza n’indangagaciro zubaka igihugu.”
Iki gitaramo cyanabaye umwanya wo kwidagadura, aho abanyeshuri bagaragaje impano zitandukanye zirimo imbyino, imikino njyarugamba, ikinamico, urwenya n’ubuhanzi butandukanye.
Niyonsenga Jean Claude, umwe mu banyeshuri witabiriye iki gitaramo yagaragaje ko cyamubereye ivomo ry’inyigisho nyinshi. Yagize ati: “Nakuye isomo rikomeye hano. Ngiye kwifatira ibyemezo byiza, kwirinda ibishuko no gukoresha neza ikiruhuko.”
Uwase Sandrine, nawe yunzemo ati: “Batwigishije ko ikiruhuko kidakwiye kuba igihe cyo kwirara, ahubwo ari umwanya wo gutekereza kuri ejo hazaza. Ngiye kurushaho kwiga no kubaha ababyeyi.”
Mukandoli Alphonsine, umwe mu babyeyi bitabiriye, yashimye iki gikorwa agira ati: “Ndashimira abateguye iki gitaramo. Inyigisho abana bacu bahawe zizatuma barushaho kwitwara neza no gukura neza.”
Igitaramo “Bonjour Vacance” cyasize ubutumwa bukomeye bwo kurera neza urubyiruko, kibashishikariza kurangwa n’imyitwarire iboneye no guharanira kuba abagabo n’abagore b’ejo hazaza heza h’igihugu.
Ni igitaramo kibaye mu gihe igihugu n’isi muri rusange byitegura kwizihiza iminsi mikuru isoza imwaka ya Noheli n’ubunane.






