Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatangaje amagambo akomeye mu bukwe bwa Rujugiro.

Umufana ukomeye cyane w’Ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yashyingiranywe n’Uwimana Dovine kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025. Muri uyu muhango hanacuranzwemo indirimbo za APR FC uyu mugabo afana maze Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports atangaza ko hanze y’ikibuga abakeba bahura bagasabana.

Ubu ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, baba abaturutse muri APR FC nka Captain wayo Claude Niyomugabo, Adolphe Hakizimana wari wambariye umugeni ndetse bwarimo n’umutoza wa APR FC. Uyu muhango kandi wanagaragayemo Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports.

Mu marangamutima menshi cyane, Rujugiro yagaragaraga nk’uwashize ibinya, aseka, ubona ko yishimiye kuva mu ngaragu. Gusa ku rundi ruhande Uwimana Dovine we yari yishimye ariko ibyishimo bye byanamanuraga amarira menshi ku matama ye.

Kimwe mu byatumaga amarira aba menshi ni indirimbo gakondo zaririmbwaga, zikangendana n’impano bahabwaga. Munyakazi Sadate ni umwe mu batanze impano, ashyigikira urugo rushya rwa Rujugiro na Uwimana Dovine.

Ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga yateruye agira ati: “Rujugiro, wowe n’umugore wawe mbanje kubashimira. Bwa kabiri, nk’uko mubizi nyine, APR na Rayon Sports duhora turi hafi. Mu kuba hafi kandi n’ibi byishimo tugomba kubisangira.”

“Hari abatekereza ko Rayon Sports na APR FC turi abakeba n’inyuma y’ikibuga tukaba abakeba. Turi abakeba mu kibuga, Rayon sports yabereyeho gutsinda APR mu kibuga ariko inyuma y’ikibuga tugomba kugira ibyishimo nk’ibi ngibi.”

“Tugashyigikirana, tukabana, tugaseka, tukerekana ko u Rwanda dufite ibyishimo kandi dufite ubumwe. Rujugiro rero yanshimishije kandi n’abandi bafana twakagombe kujya tubiboneraho urugero rwiza. Ni yo mpamvu kuri uyu mugoroba, njyewe nka Munyakazi Sadate, nishimye, nabashimiye cyane.”

“Uru rugo rushya nkaba ndwemereye inka. Gusa icyo nzi iyo nka izaba ifite amabara yenda gusa na ya kipe afana. Ibi rero tubikoze mu rwego rwo gushyigikira urugo rwanyu, no kubabwira ngo iteka ryose umupira uhuza abantu, ubereyeho kudufasha kwishima, tugahigana, tugatsindana ariko nyuma y’ibyo tukaba abavandimwe.”

Abderrahim Talib utoza APR FC wari wagowe no kumva Ikinyarwarwanda ariko yumva impamvu nyamukuru yabateranyirije hamwe, na we yahawe umwanya ngo agire icyo abwira urugo rushya rwa Uwimana Dovine na Rujugiro.

Mu mvugo itebya cyane aterura agira ati: “Ndishimye cyane kuba ndi muri ibi birori by’umukinnyi wanjye wa 12. Umukinnyi wa 12 ni ingenzi cyane mu ntsinzi ya APR FC. Imwe mu ntego mfite ni ukumukura kuri 12 nkamuzana gukina ku 90.”

Rujugiro umenyerewe cyane mu marangi agaragaza gufana gukomeye ku ikipe ya APR FC yarushinze.
Rujugiro n’umugore we mu byishimo bidasanzwe ko basezereye ubuzima bw’ingaragu.

Related posts

FARDC iri gutozwa na MONUSCO uburyo bushya buzayifasha guhangana na M23

N. FLAVIEN

Rayon sport: Guy Bukasa n’umwungiriza we beguye ku mirimo yabo

N. FLAVIEN

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kamaganye abarwanira mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777