Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Mu biganiro i Dar-es-Salam Perezida Tshisekedi wari uhanzwe amaso yabuze.

Umunsi wari utegerejwe n’akarere k’Ibiyaga bigari ndetse n’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika wageze. Gahunda ni ibiganiro bihuza EAC na SADC ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru ubu ifitwe n’abarwanyi ba M23.

Mbere gato ya gahunda yo gufungura inama, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC muri iki gihe yagaragaye mu ifoto yicaranye na mugenzi we wa Kenya William Ruto uyoboye EAC muri iki gihe.

Indi foto nayo yerekanye Mnangagwa ava ku kibuga cy’indege cya Dar-es-Salam akakirwa n’imbyino z’Abatanzaniya bishimye.Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, nawe yagaragaye aramutsa abanya Tanzaniya, agisohoka mu ndege iriho ikirangantego cya Uganda Cranes Perezida Suluhu Hassan wa Tanzania nawe yari yiteguye kubakira mu gihugu cye.Umwe mu bari bategerejwe cyane, kubera uburemere bw’ibiri bwigirwe muri iyi nama, ni Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.
Tshisekedi yohereje muri iyi nama Minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuluka.Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame na we yitabira iyi nama nk’uko byari biteganyijwe.Inama iraba mu gihe muri DRC hamaze iminsi inama zinyuranye zisaba ubuyobozi bw’iki gihugu kureba umuti w’ikibazo watuma amakimbirane ahosha burundu mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu byo bavuga, harimo gusaba Leta iyobowe na Tshisekedi kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 uri gufata ibice bitandukanye bya Kivu zombi, ariko ugamije kurinda abaturage baho, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa.

Iyi nama,Tshisekedi yayigiriwe n’abakuru b’Amadini muri iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu nabo, bashobora nabo kuba badafite igitecyerezo gitandukanye n’iki, icyakora ari EAC, ari na SADC bashyigikiye ibiganiro biganisha ku mahoro bibera i Luanda, birimo u Rwanda, DRC n’umuhuza ari we Perezida wa Angola, Jao Lourenco.

Ibi biganiro, M23 yakunze kuvuga ko bitafatirwamo ibyemezo ngo ibyubahirize, kuko yo iba yabihejwemo nk’uko byatangajwe na KT.

Muri ibi bibazo, Kongo yakomeje kwitakana u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga M23, ariko u Rwanda rukabihakana, ahubwo rukavuga ko Kongo ari yo ibangamiye umutekano w’u Rwanda, kuko mu mirwano yayo, ikorana n’umutwe w’iterabwoba urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, FDLR.

Perezida Paul Kagame ari mu banyacyubahiro bitabiriye ibi biganiro.

Related posts

Hamas yikozeho irasa kuri Israel none imvura y’ibisasu rutura iri kugwa muri Gaza.

N. FLAVIEN

Kigali: Polisi yafashe uwashakaga kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.

N. FLAVIEN

Umugore uherutse gupfira mu icumbi ry’umugabo utari uwe yashyinguwe i Nyagatare.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777