Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

Mozambique: Impunzi zari zarahunze ibyihebe muri Cabo Delgado zatangiye gutahuka [AMAFOTO].

Mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, inzego z’umutekano za Mozambique n’iz’u Rwanda batangiye igikorwa cyo gusubiza impunzi mu byazo.

Aba baturage bari barahunze guhera muri 2017 biturutse ku bikorwa by’umutwe w’iterabwoba uvuga ko ari Islamic State wari warayogoje aka gace k’amajyaruguru ya Mozambique.

Gucyura izi mpunzi no kuzisubiza mu byazo byatangiriye mu nkambi ya Quitunda, kikazakomereza no mu zindi nkambi.

Iyi nkambi y’impunzi ya Quitunda iherereye hafi y’icyambu cya Afungi ku Nyanja y’Abahinde, ikaba ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi icumi (10.000)

Valentim Sumail Dienga, Umuyobozi w’inkambi, yatangaje ko umubare w’abacyuwe ari 684 bavuye mu nkambi ya Quitunda bajyanwa aho bari batuye , mu Mujyi wa Palma, bakaba bishimiye kongera gukandagira mu Mujyi wabo wa Palma.

Yagize ati: “Turabashimira ko mwaje kudutabara, ibi ni ikimenyetso ko twunze ubumwe”.

Muri iki gikorwa, Ingabo z’u Rwanda RDF na Polisi RNP, bafatanyije n’inzego za Mozambique, batanze imodoka zatwaye abaturage ndetse babaherekeza mu nzira babacungiye umutekano kugera Palma. Ni urugendo rw’ibirometero 18, kandi aho basubiye mu byabo n’ubundi bakomeje gucungirwa umutekano.

Abaturage bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri rusange bagera ku 826,000.

Kugeza ubu, abaturage bari mu nkambi barashima cyane Ingabo z’u Rwanda na Police kuko ngo bakigera muri iyi Ntara, imitima yabo yasubiye mu gitereko ndetse ko bishimiye umutekano ugenda ugerwaho muri iyi Ntara ku bufatanye bw’inzego z’umutekano za Mozambique n’u Rwanda.

Imbwa zisaka ibiturika za Police y’u Rwanda.
Imodoka zabatwaye zari zirinzwe
Zari zicaye mu modoka zituje zishimiye ko zisubiye iwabo.
Ibikoresho byabo byatwawe n’amakamyo ya gisirikare
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabanje kubasaka umwe kuri umwe hifashishijwe uburyo bugezweho bwa scanning.
Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja zirebako nta mwanzi wahirahira.

Related posts

Ubwenge bw’Ubukorano mu itangazamakuru: Kwihutisha akazi cyangwa kwimakaza ubunebwe!

Yvette BYUKUSENGE

Tanzaniya na Kenya basinyanye amasezerano y’umuyoboro wa Gaze ubahuza.

N. FLAVIEN

Bamwe mu barimu bahemberwa muri Koperative Umwalimu Sacco barataka kudahembwa ukwezi kwa Kanama.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777