Nyuma y’imyaka 6 bakundana, Miss Fiona Mutoni n’umunyamakuru Arthur Nkusi bashyize hanze amafoto y’ubukwe bwabo, nyuma y’iminsi 4 uyu muhango ubereye i Rutsiro ku nkungero z’ikiyaga cya Kivu.
Nkusi Arthur ukorera radiyo Kiss FM ivugira mu mugi wa Kigali na Miss Mutoni Fiona usanzwe ukorera CNBC Africa basezeraniye ku kiyaga cya Kivu kuwa 14 Kanama 2021, umuhango witabiriwe na bamwe mu nshuti zabo ndetse n’abavandimwe, gusa amashusho n’ibyabereye muri ubu bukwe bigirwa ubwiru.
Nyuma y’iminsi ine ubu bukwe bubaye, babinyujije ku mbuga zabo za instagram kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, Arthur Nkusi na Miss Fiona batangaje amagambo yuje imitoma itangaje basezerana ko urugendo rushya batangiye hamwe bazarusigasira bakarurinda gusitara.
Arthur Nkusi yagize ati “Urugendo rushya rwatangiye. Warakoze kumpitamo. Ndumva nezerewe kukugira iruhande rwanjye mu gihe nsigaje ku isi. Ubu ndi umugabo wishimye.”
Fiona nawe amusibiza agira ati “Sinibaza uko byari kuba bimeze ntagufite mu myaka 6 tumaranye. Uri umwihariko kuri njye kandi utuma buri cyose kigira igisobanuro. Ubwo dutangiye ubuzima hamwe ngusezeranije kugukunda, kukubaha, no kukwitaho.”
Mu bindi bazwiho, Arthur Nkusi yize ibijyanye n’ubuhinzi ariko akaba akora itangazamakuru ry’umwuga kuri Kiss FM. Uyu kandi azwi cyane nk’umunyarwenya (Comedian) ukomeye hano mu Rwanda akaba ari nawe utegura igitaramo ngarukamwaka cya Seka live, mu gihe Miss Fiona yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 ndetse na Miss Calabar Africa muri 2017.










1 comment
Byari byiza!