Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje Itorero Indangamirwa kubwiza ukuri abasebya u Rwanda.

Mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 15 mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Itorero ari bumwe mu buryo bufasha urubyiruko kumenya icyerekezo Igihugu cyahisemo, arusaba gukoresha ibyo rwigishijwe ruvuguruza abasebya u Rwanda kuko bagoreka ukuri.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yavuze ko amasomo urubyiruko rwigishwa mu Itorero agamije kunganira ubumenyi rukura mu mashuri aho rwiga, bikaba umusingi ukomeye wubakiyeho ejo hazaza h’Igihugu.

Ati: “Nk’urubyiruko, tubategerejeho kubakira kuri ayo masomo y’iri torero, mugatanga umusanzu wanyu muri urwo rugendo rugana ku iterambere. Muri icyiciro cya 15, mugende mufatanye n’abandi batojwe mbere yanyu mu byiciro byabanje, bityo habeho gusigasira no kwimakaza intego n’indangagaciro mwavomye mu Itorero.”

Yavuze ko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, hari abakwirakwiza ibinyoma bagoreka amateka y’u Rwanda ndetse banaharabika Igihugu, bityo amasomo bize mu Itorero akaba akwiye kubabera intwaro bifashisha babavuguruza.

Ati: “Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza. Aho muzajya hose, mugomba kugendana u Rwanda ku mutima, muzirikana indangagaciro Nyarwanda no guterwa ishema no kuba Umunyarwanda.”

Yabasabye gutangira gutekereza ku ruhare buri wese akwiye kugira mu kubaka Igihugu, azirikana inkingi cyubakiyeho zirimo ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza ndetse n’umutekano.

Ati: “Turasabwa twese kugira ubushake bwo gutera imbere no guteza imbere Igihugu kuko amateka y’Igihugu cyacu yerekanye ko iyo hari ubushake, twagera ku cyo twiyemeje icyo ari cyo cyose. Amasomo ari mu mateka yacu ntituzayapfushe ubusa.”

Icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa cyari kigizwe n’abasore n’inkumi 443, abakobwa 208 n’abahungu 235 barimo abiga mu mahanga, abo mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ndetse n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa ku rugerero.

Abiga mu mahanga ni 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ni 103 n’abandi 235 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda babaye indashyikirwa ku rugerero.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Itorero Indangamirwa rimaze gutoza abarenga 5500, kandi bahavana ubumenyi n’ubushobozi bwo kubaka Igihugu.

Yahamije ko bagiye kwagura iki kigo cy’ubutore ku buryo kizajya cyakira urubyiruko rwinshi ndetse no mu turere twose tw’Igihugu hakazashakwa uburyo hajya habera ibikorwa byo gutoza urubyiruko indangagaciro n’umuco Nyarwanda. (Igihe)

Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje Itorero Indangamirwa kunyomoza abavuga nabi u Rwanda.
Abasore n’inkumi basoje Itorero mu cyumba gipangirwamo urugamba/Photo Igihe.
Urubyiruko rwasoje Itorero rwerekanye ubumenyi bwihariye rwakuye mu Itorero/Photo Igihe.

Related posts

Impamvu nyamukuru abayobozi ba sosiyete y’indege ya Congo Airways bahagaritswe.

KALISA

Cristiano Ronaldo yagejeje Al Nasr ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi.  

KALISA

Ibyo wamenya ku bayobozi bashya barahiriye imbere ya Perezida Kagame.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777