Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Umutekano

M23 yisubije ibice byose yari yambuwe na FARDC kuri axe ya Masisi.

Nyuma yuko Abarwanyi ba M23 batakaje ibice byinshi mu gace gakikije Kirolirwe mu minsi itatu gusa, kuri ubu amakuru aremeza ko nyuma yo kugarukana imbaraga zidasanzwe bongeye kwisubiza ibice bitandukanye bari bavuyemo, Ingabo za Leta n’abo bafatanya bakaba bayabangiye ingata.

Kuva muri ibi bice, byari byafashwe na bamwe nko gutsindwa, ndetse uruhande rwa Leta ya DR Congo narwo rwigamba intsinzi, ruvuga ko M23 nta mbaraga ifite ahubwo yatizwaga umurindi n’abacengezi bari barinjiye muri FARDC ku buryo btangaga amakuru yose y’ibanga bigatuma itsinda biyoroheye.

Uduce abakomando ba M23 bamaze kwisubiza ni: Kabati, Ferme, Kumwumba, Nturo, Peti Masisi, Rujebeshi, Kabaragasha, Kabingo na Burungu. Ibi bikaba bivuze ko FARDC n’abayifasha basigaranye Kitchanga Centre gusa, nayo ariko ngo M23 ikaba ishobora gufata umwanzuro wo kuyambura abasirikare b’Abarundi bari muri EACRF kuko ngo bakorana bya hafi n’umwanzi.

Igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC kiri kurwana cyiyise Wazalendo, gihuriwemo n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye nka MaiMai, Nyatura, FDLR n’abandi, ukongeraho abacanshuro bo muri Wagner ndetse n’abasirikare b’Abarundi n’ubwo bo bahakana ko batarwana ku ruhande rwa FARDC.

Amakuru avuga ko uru ruvange rw’abarwanira Leta ya DR Congo rwatangiye kuyabangira ingata kuva mu ma saa mbiri y’ijoro kuwa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, berekeza mu gace ka Kagusa, aho bagiye gutegerereza umusada cyangwa se ngo byakwanga bakazahava bahunga kuko ngo uko bameze uyu munsi badashobora kwitereza abakomando ba M23.

Ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, nibwo FARDC mu mwambaro wa Wazalendo yatangije urugamba kuri M23 mu bice bya Masisi, gusa bitewe n’ubwinshi bwabo, M23 isa nk’isubira inyuma nk’amayeri y’urugamba (Tactical withdraw) n’ubwo hari ababibonaga nko gutsindwa, ndetse abaturage bamwe batangira gusaba iyi M23 ko yareka kubataba mu nama ahubwo ikabarwanirira nk’uko yabibijeje.

Amakuru atangwa n’abegamiye kuri Leta avuga ko M23 yabonye ubufasha (umusada) bw’ibikoreaho n’abasirikare buvuye ahitwa mu Bwiza, ndetse ngo mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu bakaba barabonye ubundi bufasha bw’abasirikare kabuhariwe bagera ku 1000 bavuye mu ngabo za Uganda (UPDF) n’iz’u Rwanda (RDF) ngo zikaba ari zo ziri gufasha M23 kwirukana FARDC mu buryo bworoshye kuko ngo babarusha ibikoresho n’imyitozo ihambaye.

N’ubwo ariko ku ruhande rw’abarwanira Leta bahawe umwambaro wa Wazalendo bitwaza ibyo, amakuru yagiye akwizwa mu ma gurupe ya Watsapp, yagaragaje ko barushijwe imbaraga, kubura ibiryo, amasasu, imiti n’ibindi byangombwa bikenerwa ku rugamba ku buryo ngo bashoboraga kuhasiga agatwe bose cyangwa se bagafatwa mpiri.

Abasore ba M23 batwaye imbunda za PKM ni abasore bagororotse bigaragara ko batojwe neza Igisirikare/Photo Internet.

Related posts

Igerageza rya Jenoside muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri ryatumye abatutsi benshi bameneshwa.

N. FLAVIEN

Abatuye Rubavu basabwe kuba maso kubera umugambi mubisha wa FDLR.

N. FLAVIEN

Uwari umaze imyaka isaga 20 yihishahisha kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777