Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

M23 yavuze ko idateze kuva mu birindiro kubera ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo Leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho ku wa gatatu tariki 06 Nyakanga 2022 mu nama y’i Luanda muri Angola byuko aka kanya uva mu birindiro byawo.

Hari mu biganiro hagati ya Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza, Perezida wa Angola João Lourenço.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko impande zombi zemeranyijwe guhosha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa diplomasi hagati y’Ibihugu byombi(Rwanda-DRC). Byatangaje ko ibyo bizagerwaho gahoro gahoro binyuze mu kubyutsa akanama gahuriweho n’impande zombi, u Rwanda na DR Congo kari kamaze imyaka kadaterana. Inama yako iteganyijwe i Luanda ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa karindwi.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko imirwano ihita ihagarara hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi uyu mutwe “ugahita uva mu birindiro byawo aka kanya” byo muri Congo “nta kindi ubanje gusaba”. Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo ubwabo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’Umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka uhuza DRC na Uganda. Leta ya Congo ishinja Leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, Leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Major Ngoma yagize ati: “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta Gihugu tugira?”

Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda “nta cyo bizageraho”. Ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”. Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na Leta ya Congo, ndetse by’umwihariko abo mu bwoko bw’abatutsi bakaba bakomeje gutotezwa.

N’ubwo bigitangira wabonaga abanyepolitiki ndetse kugera ku rwego rwo hejuru bahamagarira rubanda kwamagana u Rwanda n’abavuga ikinyarwanda, ubu birasa nk’ibyahindutse kuko Leta ya Congo iri kwamagana abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.

Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora. Mu cyumweru gishize, ONU yavuze ko uyu mutwe urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye.

Mu biganiro by’i Luanda byo ku wa gatatu, ibiro bya Perezida wa Congo byanavuze ko hemeranyijwe ko gucukura umutungo kamere uko ari ko kose bigomba gukorwa mu kubahiriza ubusugire bwa za Leta.

Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Abaperezida batatu bahuriye i Luanda muri Angola mu gushaka umuti w’umwuka mubi hagati ya DR Congo n’u Rwanda.

Related posts

Covid-19: Abakingiwe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca bagiye guhabwa urwa kabiri.

N. FLAVIEN

FARDC yamaganye gusubira inyuma kwa M23 ishimangira ko ari ‘umutego’ no ‘kwiyamamaza’.

N. FLAVIEN

Umubare w’abishwe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba ukomeje kwiyongera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777