Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

M23 yavuye mu gace ka Kibumba yagenzuraga ihasigira Ingabo z’Akarere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwarekuye agace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko y’uyu mutwe, ugashyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ziri muri DR Congo.

Ahagana saa tanu z’amanywa (11h00) kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 nk’uko byari byatangajwe na M23, imbere y’itangazamakuru yaba iryo mu Gihugu cya DR Congo ndetse n’iryo hanze, habaye umuhango wo guhererekanya agace kazwi nka 3 antennes ndetse n’igice cyo mu kibaya, M23 ihasigira Ingabo za EAC.

Iki gikorwa cyerekana ugushaka kw’amahoro cyabereye i Kibumba, ahaherutse no kubera ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa M23 ndetse n’abayobozi b’ingabo z’inzego zitandukanye zirimo izi za EACRF ndetse n’iza FARDC.

Colonel Nzenze wavuze ku ruhande rwa M23, yatangaje ku mugaragaro ko uyu mutwe urekuye ku mugaragaro aka gace ka Kibumba, maze umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za EACRF, umunya Kenya, Maj Gen Jeff ashimira cyane ubuyobozi bwa M23.

Yagize ati: “Ndashishikariza ubuyobozi bwa M23 gukomeza gushyira mu bikorwa ubushake bwiza nk’ubu berekanye uyu munsi”.

Uyu muyobozi wa EACRF kandi yasezeranyije abatuye agace ka Kibumba ko kuva ubu hari umutekano usesuye ndetse anabasaba gutaha mu bakagaruka mu byabo.

Yagize ati: “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko kuva ubu aka gace kabo karimo umutekano, tukabasaba kugaruka mu ngo zabo bagakomeza ibikorwa bisanzwe”.

M23 yavuye mu gace ka Kibumba ariko ikaba ikomeje kuvuga ko Leta ya DR Congo nitubahiriza ibyo isabwa ikaba yakongera kubagabaho ibitero, batazarebera ahubwo ko bazarwana kuko ngo bafite ubushobozi bwo kurwana bakaba bafata n’imijyi ndetse n’iyi Kibumba bakaba bayisubiza.

Umuhango wo kuva mu gace ka Kibumba wabaye imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo muri DR Congo.
Abarwanyi ba M23 bavuye mu gace ka Kibumba (3 antennes) n’igice cy’ikibaya bahasigira Ingabo za EAC
Abaturage ba Kibumba bahawe ikaze n’Ingabo z’Akarere zasigiwe Kibumba na M23

Related posts

Ba Ofisiye 81 ba RDF basoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muntu Clarisse

Laurent Gbagbo wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 10.

N. FLAVIEN

Gufuha byatumye umusirikare wa FARDC yica mugenzi we n’abasivile babiri nawe ahita yiyahura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777