Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwarekuye agace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko y’uyu mutwe, ugashyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ziri muri DR Congo.
Ahagana saa tanu z’amanywa (11h00) kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 nk’uko byari byatangajwe na M23, imbere y’itangazamakuru yaba iryo mu Gihugu cya DR Congo ndetse n’iryo hanze, habaye umuhango wo guhererekanya agace kazwi nka 3 antennes ndetse n’igice cyo mu kibaya, M23 ihasigira Ingabo za EAC.
Iki gikorwa cyerekana ugushaka kw’amahoro cyabereye i Kibumba, ahaherutse no kubera ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa M23 ndetse n’abayobozi b’ingabo z’inzego zitandukanye zirimo izi za EACRF ndetse n’iza FARDC.
Colonel Nzenze wavuze ku ruhande rwa M23, yatangaje ku mugaragaro ko uyu mutwe urekuye ku mugaragaro aka gace ka Kibumba, maze umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za EACRF, umunya Kenya, Maj Gen Jeff ashimira cyane ubuyobozi bwa M23.
Yagize ati: “Ndashishikariza ubuyobozi bwa M23 gukomeza gushyira mu bikorwa ubushake bwiza nk’ubu berekanye uyu munsi”.
Uyu muyobozi wa EACRF kandi yasezeranyije abatuye agace ka Kibumba ko kuva ubu hari umutekano usesuye ndetse anabasaba gutaha mu bakagaruka mu byabo.
Yagize ati: “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko kuva ubu aka gace kabo karimo umutekano, tukabasaba kugaruka mu ngo zabo bagakomeza ibikorwa bisanzwe”.
M23 yavuye mu gace ka Kibumba ariko ikaba ikomeje kuvuga ko Leta ya DR Congo nitubahiriza ibyo isabwa ikaba yakongera kubagabaho ibitero, batazarebera ahubwo ko bazarwana kuko ngo bafite ubushobozi bwo kurwana bakaba bafata n’imijyi ndetse n’iyi Kibumba bakaba bayisubiza.


