Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yatangaje aho ihagaze ku byemerejwe mu nama yahuje EAC na SADC muri Tanzania.

Nyuma yo guhurira muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025, abagize EAC na SADC bakemeza ibigomba gukorwa vuba na bwangu birimo no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, AFC/M23 yatangaje gufungura iki kibuga cy’indege cya Goma bidashoboka kuko imihanda yacyo indege zikoresha zihaguruka cyangwa zigwa yangiritse ku buryo bisaba kuyisana.

Si ibyo gusa kandi kuko ngo hari n’ibindi bikoresho by’itumanaho byifashishwa mu kuyobora indege nabyo byangiritse, bikaba bizafata igihe kugirango bisubizwe mu buryo bityo iki kibuga gikoreshwe nta mbogamizi. Ngo hari kandi n’ibindi bigikeneye kubanza byashyirwa mu buryo maze ngo iki kibuga gihanzwe amaso n’Isi yose kikongera kuba nyabagendwa kandi ibi byose bikaba kiri mu maboko ya M23 irwanya Leta ya DR Congo.

Ku kijyanye n’ingabo za SADC zikiri muri Goma, AFC/M23 isaba izi ngabo zavuye muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zizemererea gukoresha inzira y’amazi cyangwa se iy’ubutaka yaba muri DR Congo cyangwa kunyura mu Rwanda ariko zikava ku butaka bwa Goma kuko nta mwanya zihafite.

AFC/M23 ivuga ko ifite amakuru ko Igisirikare cya Leta ya Kinshasa, FARDC n’Ingabo z’u Burundi barimo kwitegura kugaba ibitero bikomeye ahantu hatuwe cyane muri Kivu y’Amajyepfo nka Kalehe, Nyabibwe no mu nkengero zaho. AFC/M23 ikavuga ko iri huriro niryibeshya rikabikora nayo izabagabo igitero simusiga cyo kubasubiza kandi ko bazacecekesha izo mbunda n’aho ziva.

Itangazo rya AFC/M23 ryibutsa ingabo za SADC (Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi) ndetse wongeyeho n’iz’u Burundi kuzinga utwangushye zikava ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo nta gakondo bahafite.

AFC/M23 ivuga ko irimo kuganira n’indi mitwe ya politiki yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yumva ko uburyo Igihugu kiyoboyemo bugomba guhinduka kugirango biyunge bahuze imbaraga bakore ibikorwa bigera kure kurushaho.

Itangazo rya AFC/M23 ku bijyanye n’ibyavugiwe mu nama yahuje EAC na SADC.

Related posts

FARDC yabonye izindi ndege kabuhariwe z’intambara.

N. FLAVIEN

FARDC igiye kurasa M23 ku buryo abato bazajya bumva ngo ‘kera habayeho’.

N. FLAVIEN

Kigali: Umwe mu bana bakoze impanuka mu modoka y’ishuri yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777