Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, umutwe wa M23 watangaje ko wafunze imirimo yose ikorerwa mu Kiyaga cya Kivu, ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mutwe kandi wahise utangaza ko amasaha 48 wari wahaye abasirikare ba FARDC ngo bamanike amaboko yarangiye. Wasabye abagize igisirikare cya Leta gushyigikiriza MONUSCO intwaro zose bafite, ndetse bose bagahurira muri Stade de l’Unite bitarenze saa 3:00.
Uyu mutwe wavuze ko igikurikiyeho ari ugufata Umujyi wa Goma wose hakurwamo abasirikare n’abandi bitwaje intwaro nka Wazalendo, FDLR n’abandi banyanyagiyemo kugirango abaturage bahabwe umutekano usesuye batigeze babona mu mateka yabo.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC basabye uburenganzira M23 ikabemerera gufata ubwato bagahungira i Bukavu, ibyagaragariye benshi nk’igikorwa cy’ubumuntu kuko hari n’abatekerezaga ko M23 ishobora kubafata ikaba yabica.