Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Deo Mutabazi, yasabye Umuryango w’Abibumbye gufata ingamba zihutirwa zo guhangana n’imvugo zibiba urwango, agaragaza ko kutazikumira bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa kuba umufatanyacyaha.
Yabitangaje ku wa 18 Gashyantare 2026, mu kiganiro cyahuje komite yihariye ya Loni ishinzwe ubutumwa bw’amahoro, aho yibukije ko amateka agaragaza ko imvugo z’urwango zibanziriza ibyaha ndengakamere birimo jenoside.
Col Mutabazi yashimangiye ko imvugo zibiba urwango atari ibitekerezo byigenga gusa, ahubwo akenshi ziba ari umugambi utegurwa kandi ugashyigikirwa n’inzego za Leta, zigamije kubanza kwambura abantu ubumuntu mbere yo kubibasira. Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabanje kubwirizwa no gutegurwa binyuze mu mvugo n’ubukangurambaga byabamburaga agaciro n’uburenganzira bwo kubaho.
Yanaburiye ko imvugo nk’izo zidakwiriye kwitiranywa n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ashimangira ko guceceka cyangwa kwirengagiza izo mvugo, by’umwihariko iyo zikorwa n’abayobozi, bishobora gufatwa nk’ubufatanyacyaha.
U Rwanda rwatanze ubu butumwa mu gihe muri DRC hakomeje kugaragara imvugo zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu bavuzweho gutangaza amagambo akakaye harimo umudepite Justin Bitakwira, wigeze kuvuga amagambo asesereza Abatutsi, ndetse n’uwahoze ari Umuvugizi w’ingabo za RDC, Sylvain Ekenge, watangaje kuri televiziyo y’igihugu amagambo yibasira Abatutsikazi. Nta rwego rw’ubutabera rwigeze rubakurikirana kuri ayo magambo.
Col Mutabazi yagaragaje kandi ko izi mvugo zijyana n’ibikorwa by’urugomo birimo ibitero by’indege z’intambara na drones mu bice bituwe n’Abanye-Congo b’Abatutsi, by’umwihariko muri Komini Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yasoje asaba ibihugu bigize Loni kudatererana inshingano byo kurinda abari mu kaga, yibutsa ko kurwanya imvugo z’urwango ari intambwe ya mbere mu gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu.


