Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri imwe muri banki zikomeye zo mu Burusiya yitwa Gazprombank hagamijwe gukomeza guca intege Uburusiya ndetse n’igisirikare cyabwo kubera intambara bashoje kuri Ukraine.
Gazprombank ni Banki ya gatatu mu bunini mu Burusiya. Iyi sosiyete y’igihangange ya Leta y’Uburusiya Gazprom, icukura kandi igacuruza umwuka w’ingufu kimeza.
Minisitiri w’imari, Janet Yellen, atangaza ko ari yo mu zikomeye yari isigaye itarahanwa. Avuga ko ibi bihano “bizakoma mu nkokora igisirikare cy’Uburusiya kandi ko bizatuma Uburusiya bugira ingorane kurushaho zo kuca inzira z’ubusamo kubera ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirango bubashe kubona ibikoresho bya gisirikare.”
Ibi bihano bisobanuye ko Gazprombank idashobora gukora ubuhahirane bufitanye isano n’ibigo by’imari byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, guhahirana n’Abanyamerika abo ari bo bose, no gufatira imitungo yayo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse Gazprombank, minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano n’izindi Banki zirenga 50 zo mu Burusiya, ibigo by’imali 40, n’Abarusiya 15 bakora mu birebana n’imari.
Ibi bihano bikurikiranye n’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo koherereza Ukraine indi nkunga ya gisirikare y’amadolari miliyoni 275 n’ibisasu by’imitego bya “mine.”
Byose bikubiye mu cyemezo cya Perezida Joe Biden cyo kwihutisha imfashanyo nyinshi mu buryo bwose bushoboka muri Ukraine mbere y’uko atanga ubutegetsi ku itariki ya 20 Mutarama (ukwezi kwa mbere) umwaka utaha wa 2025. (VOA)