Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Leta ya DR Congo yatangaje impamvu Sukhoi-25 ya FARDC yinjiye mu Rwanda nta burenganzira ihawe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, indege ya Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ndetse igwa by’igihe gito ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi kiri mu Mujyi wa Rubavu.

Nyuma yo kwibaza byinshi, abaturage batangiye kujya impaka bamwe bemeza ko iyo ndege ari iya DR Congo, abandi bati ni iy’u Rwanda ije kureba uko byifashe hakurya, ariko bose babura ukuri nyakuri ku byo biboneye n’amaso yabo ubwo bari mu mirimo itandukanye mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW bemeje ko iyo ndege ari nto kandi ifite amabara ya gisirikare kuko ngo isa neza n’izo babonye kuri iki Cyumweru ziriwe mu myiyereko mu kirere cya Goma n’ahahakikije, ngo ikaba yaje ihinda cyane kandi inyaruka cyane.

Amwe mu makuru yavugaga ko izi ndege ebyiri za FARDC ziriwe mu bisa nko kwiga aho umwanzi aherereye n’uko zamugeraho byoroshye, kuko ngo zavaga ku kibuga cy’indege cya Goma zikerekeza mu duce twa Mikeno na Kibumba hafi y’ibice bya Rugali na Rumangabo bigenzurwa na M23, ibintu na Leta ya DR Congo isa nk’iyemeje kuko yemeje ko iyinjiye mu kirere cy’u Rwanda yari mu bikorwa byo gukusanya amakuru.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Leta y’u Rwanda yamaganye ubushotoranyi bukomeje gukorwa na DR Congo kugeza ubwo indege ya gisirikare yinjira ku butaka bw’u Rwanda ndetse ikagwa no ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi.

Muri uyu mugoroba, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo, yemeza ko indege yabo ya gisirikare koko yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ko ariko iyi ndege yarenze umupaka ubwo yakusanyaga amakuru ko kandi nta ntwaro yari yikoreye.

Leta ya DR Congo yavuze ko uko ishaka ko ubusugire bwayo bwubahwa ari nako nayo yubaha ubw’abandi bityo ko itapfa kuvogera ikirere cy’ikindi Gihugu gituranyi.

Izi ndege za Sukhoi-25 zatangiye kugaragara cyane mu Mujyi wa Goma kuri iki cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, ubwo zari mu myitozo y’urugamba, benshi bakaba baremeje ko FARDC ishaka kugaba ibitero simusiga ariko ko ikwiye kwitonda kuko ishobora kwisanga mu makosa yo kwambuka imipaka ari nabyo byayibayeho.

Itangazo rya Leta ya DR Congo ku ndege yabo ya gisirikare yinjiye mu kirere cy’u Rwanda itabiherewe uburenganzira.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda.

Related posts

Ni inde uzabazwa amagana y’abantu batikiriye mu mpanuka y’ubwato MV MERDI ?

N. FLAVIEN

Gakenke: Basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro.

N. FLAVIEN

Habayintwali Valens wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu nzu yapfuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777