Imyanzuro y’’urubanza Kwizera Olivier na bagenzi be 7 baregwamo icyaha cyo gukoresha urumogi itegetse ko uyu munyezamu w’ikipe y’Igihugu arekurwa ku bw’igifungo gisubitse.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, ku cyicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo Kwizera Olivier na bagenzi be 7, ritegeka ko abaregwa bose uko ari 8 bahita barekurwa mu gifungo cy’umwaka umwe gisubitse.
Tariki ya 04 Kamena 2021 nibwo RIB yatangaje ko Kwizera umunyezamu w’ikipe y‘igihugu y’umupira w’amaguru yatawe muri yombi, aho yari yafashwe asangira na bagenzi be Runanira Amza, Ntakobisa David, Mugabo Ismael, Rumaringabo Wafiiq, Sinderibuye Seif, Kalisa Amerika Djuma na Mugisha Adolphe, ikiyobyabwenye cyo mu bwoko bwa Canabis (Urumogi).
Nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’urukiko, Kwizera na bagenzi be 7 bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse bityo rutegeka ko bahita barekurwa.
Icyo cyemezo kandi kivuga ko abaregwa bose uko ari 8 bafatanya kwishyura amagarama y’urukiko angana n’ibihumbi 10 (10,000) by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse urumogi rwafatiwe mu nzu ya Hamza Runanira ruhita rutwikwa urubanza rukimara gusomwa.