Umuyobozi mukuru akaba na nyiri Entreprise Urwibutso, Sina Gerard, aganira n’urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego zose z’urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abihangiye imirimo bagera kuri 50 batangiye urugendoshuri rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rulindo bagamije gusura ibikorwa binyuranye bya Entreprise Urwibutso, yababwiyeko gutangira kwikorera bisaba kwiyemeza ubundi ugakora udategereje inkunga.
Muri uru rugendoshuri rwatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021 rukazasoza kuwa Gatandatu tariki 03 Mata 2021, abarwitabiriye barasangizwa ubunararibonye mu kwihangira umurimo, aho bahisemo Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard kuko ngo babonye hari ubumenyi bwinshi bahavoma.
Komite nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yemezako bateguye uru rugendoshuri mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo rutegurwa kuba ba rwiyemezamirimo mu gihe kiri imbere nk’uko byemezwa na visi Chairperson wa komite nyobozi ya RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru Madame Nirere Marie Gorethe uyoboye uru rugendoshuri.

Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, yasobanuriye urubyiruko uburyo yatangiye business ye kandi agatangira adategereje inkunga iyo ariyo yose. Ati: “Natangiye mu 1983 nihangira umurimo. Natangiye ntategereje ubundi bufasha ubwo aribwo bwose nkaba maze kugera ku bikorwa bishimishije nk’uko mubyibonera n’ubwo tugikomeje gukora duharanira kugera aheza hisumbuyeho”.

Hirya no hino ku Isi usanga urubyiruko rukenera impanuro zihagije ku bijyanye no kwihangira imirimo kuko ari rwo ruba rwitezweho imikorere irambye mu bihe biri imbere. Iyo rugize amahirwe rukabona aho ruvoma ubumenyi, rukaba rwemezako rutayapfusha ubusa.

