Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Trending News Ubuzima

Ku myaka 96, Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yatanze.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko, amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.

Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko Umwamikazi Elizabeth yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzagarurwa i Londres ku wa Gatanu. Bivuze ko uyu mugoroba uri bugume mu gace ka Balmoral.

Itangazo ry’uko yatanze, ryatambukijwe kuri BBC nk’igitangazamakuru cy’Igihugu. Amabara ya BBC yahise ahindurwa ako kanya, aba umukara n’umweru bitandukanye n’uko ubusanzwe aba ari umutuku n’umukara.

Nyuma y’itangazo ryasubiwemo inshuro ebyiri, hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza Igihugu yitwa God Save the Queen, mu gusabira Umwamikazi Elizabeth watanze.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bw’umwamikazi buhangayikishije cyane. Minisitiri w’Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru aza guturuka ibwami.

Kuva muri Nyakanga ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugwaga ko ubu yatakaje ibiro byinshi.

Ntabwo Umwamikazi Elizabeth yari amaze iminsi i Londres aho asanzwe atuye, ahubwo kuva muri Nyakanga yari mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu akunda cyane.

Ku wa Kabiri, Umwamikazi Elizabeth II yari yabonanye na Liz Truss watangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe. Yari yanabonanye na Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Boris Johnson.

Umunsi wakurikiyeho, gahunda umwamikazi yari kwitabira zirimo inama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, zarasubitswe, bivugwa ko ananiwe cyane akeneye kuruhuka.

Itangazo rya mbere ryashyizwe hanze na Charles nk’Umwami w’u Bwongereza, ryunamira nyina. Rivuga ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina yakundaga ndetse ko ibi ari ibihe by’agahinda kuri we n’umuryango we muri rusange.

Ati: “Ndabizi urupfu rwe ni igihombo ku gihugu cyose, ubwami, kuri Commonwealth no ku bantu batagira ingano bo ku Isi”.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ko igihugu cyose kizubaha kandi kikumvira Charles III wahindutse umwami nyuma y’itanga ry’umubyeyi we.

Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Mana rengera Umwami”.

Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe, umwe muri 15 bayoboye u Bwongereza ku ngoma ya Elizabeth, ari mu bayobozi benshi bifurije iruhuko ridashira Umwamikazi Elizabeth.

Abandi ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko Umwamikazi Elizabeth yaharaniye ubumwe bw’u Bwongereza mu myaka 70 ishize. Ati “Ndamwibuka nk’inshuti y’u Bufaransa, umwamikazi w’umutima mwiza waharaniye isura nziza y’igihugu cye n’ikiragano cye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, we yavuze ko mu myaka irenga 70, Umwamikazi w’u Bwongereza ariwe wari ku ruhembe rw’umudendezo n’agaciro k’abaturage b’u Bwongereza.

Igikomangoma Charles yahise ahinduka Umwami w’u Bwongereza nk’uko byari byaremejwe ko ariwe muragwa w’ingoma y’ibwami. Byitezwe ko kuri uyu wa Kane aza guhura bwa mbere na Minisitiri w’Intebe.

Umuhango wo kwimika Charles uzaba mu gihe Umwamikazi Elizabeth azaba amaze gutabarirwa. Icyo gihe abajyanama b’ibwami n’abandi batekerereza b’ingoma, bazatumizwaho mbere y’uwo munsi kugira ngo bagene uko imihango igomba kugenda.

Ntabwo higeze hatangazwa isaha Umwamikazi yatangiye. Gusa amakuru avuga ko ari nyuma ya saa sita, ndetse ibimenyetso by’uko ibintu bitameze neza ku buzima bwe byatangiye kujya hanze ubwo abana be bose bajyaga igitaraganya mu rugo yari arimo muri Ecosse.

Ibendera ry’u Bwongereza ryururukijwe rigezwa mu cya kabiri muri iki gihe Ubwami bw’u Bwongereza buri kunamira Elizabeth II watanze.

Ku wa kabiri yari yakiriye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza.
Umwamikazi Elisabeth II yari afite imyaka 96 y’amavuko.

Related posts

Haribazwa byinshi ku cyemezo cya CAF gitegeka u Rwanda kwakirira Benin iwayo kubera kutagira Hoteli.

N. FLAVIEN

Nyanza: Impanuka ya Fuso yahitanye abantu batatu.

Muntu Clarisse

Izindi ngabo za Kenya zo mu mutwe kabuhariwe zageze i Goma zije kurwanya M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777