Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ikoranabuhanga

Ku myaka 82 agiye gukorera urugendo mu isanzure

Sosiyete Blue Orgin y’umuherwe Jeff Bezos yatangaje ko Wally Funk w’imyaka 82 ari umwe mu bazaherekeza uyu muherwe Jeff Bezos mu rugendo yitegura kuzagirira mu isanzure tariki ya 20 Nyakanga 2021.  

Wally Funk ni umwe mu bagore b’inkomarume mu mwuga wo gutwara indege ndetse akaba n’umwe mu babimbuzi ku bari n’abategarugori mu bijyanye n’ingendo zo mu isanzure. Ugenekereje wasanga uru rugendo Wally Funk yari arukerereweho imyaka 60, dore ko muri 1960 kugera muri 1961 yari mu itsinda ry’abatojwe gukorera ingendo mu isanzure bitegura kujya mu cyogajuru cyari cyahawe izina rya Mercury 13, ariko akaza gukurwamo hashingiwe ku kuba yari igitsinagore gusa.

Wally Funk yabujijwe amahirwe muri 1961 azira kuba yari umugore gusa

Icyogajuru cya New Shepard cyakozwe na sosiyete ya Jeff Bezos ya Blue Orgin nicyo cya mbere caykozwe niyi sosiyete kizaba kigiye mu isanzure kirimo abantu. Uretse Jeff Bezos ndetse na Wally Funk, abandi bazakora uru rugendo harimo murumuna wa Jeff Bezos witwa Mark Bezos ndetse n’undi muntu waguze itike binyuze muri cyamunara, kugeza ubu izina rye ritari ryatangazwa.

Guhenda k’uru rugendo bigaragarira ku buryo uyu waguze iyi tike binyuze muri cyamunara yamuhenze kuko yishyuye akayabo k’ama Euro arenga miliyoni 23, ni ukuvuga arenga miliyari 27 z’Amafaranga akoreshwa mu Rwanda.

Nyamara kandi nubwo uru rugendo rwigonderwa n’umugabo rugasiba undi, ruzamara imiota 10 gusa. Iki cyogajuru cya New Shepard kizaba kigurikira hafi y’umurongo wa Karman, uwo abahanga mu bumenyi bw’isanzure bavuga ko utandukanya ikirere gisanzwe cy’isi (Earth’s atmosphere) ndetse n’isanzure (Space).

Ku rundi ruhande, umuherwe ukomoka mu Bwongereza Richard Branson aherutse gutangaza ko ateganya gutanga Jeff Bezos kujya mu isanzure kuko nawe azaba ari mu cyogajuru SpaceShip II kizahaguruka ku isi tariki ya 11 Nyakanga. Iki kikaba cyarakozwe na sosiyete ya Richard Branson yitwa Virgin Galactic.

Aba baherwe bombi bahora basa naho bahanganye mu birebana n’ingendo zo mu isanzure, bashinze izi sosiyete zabo bagamije kwagura ingendo zikorerwa mu isanzure, kugira ngo aho ingendo zisanzwe zihariwe n’ibigo bya Leta ndetse n’ibikora ubushakashatsi, babashe guha amahirwe abagiye mu isanzure gukora ubukeraruggendo bugamije kwishimisha gusa.

Jeff Bezos washinze Amazon kugeza ubu niwe muherwe ku isi kuko atunze abarirwa muri miliyari 200 z’Amadorali y’Amerika

Related posts

Umukomando ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri FARDC yafatiwe ku rugamba muri Kibumba.

N. FLAVIEN

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

N. FLAVIEN

Stade Amahoro yashyizwe mu cyiciro cya mbere kibarizwamo izihambaye kurusha izindi ku Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777