Nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023 itwaye ubuzima bw’abagera ku 135, ikangiza byinshi birimo ibikorwaremezo bya Leta ndetse n’iby’abaturage, abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gukora iyo bwabaga ngo barebe ko izi ntore z’Imana zabona aho zongera kurambika umusaya.
Nk’abiyemeje kuvuga ubutumwa kandi bakita ku bababaye, Korali Twubakumurimo ikorera kuri ADEPR Cyamabuye, Paruwasi ya Jenda muri Nyabihu, nayo nk’imwe muri Korali zifite abagizweho ingaruka n’ibiza, yafashe iya mbere yiyemeza gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza bayiririmbamo ndetse n’abatari abaririmbyi bayo barimo n’Umuyobozi w’Umudugudu w’aho urusengero rwubatse, bagamije kubafasha gusubira mu buzima bari basanzwemo mbere.
Umuyobozi wa Korali Twubakumurimo, Iryivuze Jean Claude, avuga ko batazatezuka kuri iyi ntego. Ati: “Ntabwo tuzigera tureka gufasha kuko ibi tubikomora ku ijambo ry’Imana ridusaba kugira urukundo kuko Imana nayo ari urukundo, tukaba rero twumvako ivugabutumwa dukora rikwiriye kuba rishingiye ku bikorwa. Aba bahuye n’ibiza tuzanakomeza kubitaho ku buryo no kubakira abandi, Korali yiyemeje kuzatanga imiganda ku buryo bazabona aho kuba. Twumva ko rero kubabwira ko Imana igira neza mu buryo bwa nyabwo ari ukubihamirisha ibikorwa bivuye mu butunzi Imana yaduhaye”.
Aba bose bafashijwe bashimira cyane Korali Twubakumurimo ku bikorwa by’ubwitange bahora bakora, bakaba babasabiye imigisha myinshi iva ku Mana ariko by’umwihariko kuzakomeza umutima mwiza w’ubugwaneza, kuko ngo bagihura n’ibiza batakaje icyizere ariko gufashwa na Korali byaberetse ko bafite Igihugu n’abanyagihugu babitayeho mu bihe nk’ibi by’amage.
Umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagali ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda, Uwimana Francine nawe ashima cyane iyi Korali kuko ngo nk’uko izina ryabo ari ‘Twubakumurimo’, bikomeje kugaragarira buri wese ko bashyize imbere ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa, ibintu bifasha mu kubaka Itorero ariko ngo bikaba binubaka Igihugu muri rusange, akaba avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo babonere amacumbi abagizweho ingaruka n’ibiza bagisembereye.
Aba baturage bahuye n’ibiza bafashijwe na Korali Twubakumurimo yo ku Cyamabuye, ni Kanzayire Marie Grace, Nyiransabimana Solange, Nyirarukundo Erida, Esperance na Ayinkamiye Pélagie akaba akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu w’aho urusengero rwubatse, uyu akaba atabarizwa mu Itorero rya ADEPR, kimwe mu bigaragaza ko ubufasha batanga budashingira ku Idini cyangwa Itorero.
Korali Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yatangiye mu 2000, itangirana abaririmbyi nka 30. Kuri ubu bamaze kugira hafi abaririmbyi 90 biganjemo abagabo n’abagore bashyize imbere umurimo w’Imana kuruta ibindi byose kuko bemezako indamu zabo ziri mu gukorera Imana bakomeza kwera imbuto zikwiriye abihannye ari nako bakomeza kwamamaza ijambo ry’Imana binyuze mu bikorwa kuko ngo na Bibiliya ivuga neza ko “bazabamenyera ku mbuto zabo” ngo akaba ari yo mpamvu bagerageza gufasha abababaye kuko ngo Idini y’ukuri ari ifasha bene aba baba bagaragaza ibibazo mu mibereho yabo.
Yanditswe na Mahoro Laeti/www.amizero.rw/Western Province.


1 comment
IMANA IBAKOMEREZE AMABOKO KANDI BAKIRI MU ISI IZABITURE