Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi yifatanyije y’abayobozi mu nzego zitandukanye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Isoko rishya rya Gisenyi rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi bagera ku 1000, ryuzuye ritwaye asaga gato miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’imyaka 15 ryubakwa.
Isoko rishya rya Gisenyi ryaratinze cyane kuko ryatangiye kubakwa n’Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2010, gusa Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko ryegurirwa Sosiyete yitwa ABBA Ltd.
Iyi sosiyete nayo ntiyujuje neza inshingano, byanakurikiwe n’imanza zahuriwemo n’Akarere ka Rubavu na ABBA LTD, izo manza ziza kurangira Akarere gatsinze, maze tariki ya 07 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi, Ubuyobozi bw’Akarere.
Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rivanwa mu mutungo bwite wa Leta nabyo bikorwa mu mwaka wa 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’Akarere n’abikorera.
Nyuma y’imyaka 10 imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi ihagaze hagakurikiraho imanza ndende, mu mwaka wa 2021 iri isoko ryeguriwe abikorera bo mu karere ka Rubavu bahawe amezi atandatu yo kuba barangije imirimo yo kuryubaka.
Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yagombaga guhita itangira ikamara amezi atandatu, hagakurikiraho imirimo yo kubaka isoko rya kera nayo ikamara amezi atandatu, inyubako isanzwe ikaba yarahawe agaciro k’amafaranga miliyari ebyiri na miliyoni 18, nk’umugabane w’Akarere abikorera bakaba baragombaga gukoresha miliyari ebyiri na miliyoni 700 nk’umugabane wabo.
Byaje kugorana bitewe nuko hajemo inenge bigendanye n’imiterere y’agace k’ibirunga hiyongeraho miliyoni 600 zatanzwe n’Akarere byaje kuvamo impamvu yo gutinda kw’imirimo.
N’ubwo byanyuze muri izio nzira zose zigoranye, byarangiye ryuzuye riratahwa, bishimisha abanya Rubavun’abandi bazahahira bakanacururiza muri iri soko rigezweho rya Gisenyi ryari ryarahindutse iciro ry’imigani.
Minisitiri Sebahizi yanatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’ubucuruzi ya Unama Ukore Plaza, yubatswe na Koperative Unama Ukore Gisenyi, ikora ibikorwa by’ubucuruzi n’ubudozi bw’imyambaro mu murenge wa Gisenyi, iyi ikaba igizwe n’abahoze ari abazunguzayi babiretse bagahuriza hamwe imbaraga.
Yanatashye kandi ku mugaragaro Ishuri rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rambo TVET) riherereye mu murenge wa Nyanyumba, nyuma y’imyaka 14 naryo ryari rimaze ryubakwa ryaradindiye, gusa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Bralirwa rikaba ryarasubukuwe rikabasha kuzura.



