Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto uyoboye Kenya basubiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, ku nshuro ya gatatu, aho bateye amabuye abapolisi ku murwa mukuru Nairobi, banatwika ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi.
Polisi yahanganye bikomeye n’abantu ibihumbi batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa se bakoreshwa nabo biyuhije imihanda ku mpuruza ya bwana Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi, bamagana ubuzima bukomeje guhenda, hamwe n’uburiganya avuga ko bwabaye mu matora aherutse y’Umukuru w’Igihugu ahitiye.
N’ubwo bwana Raila Odinga avuga ibi ariko, Leta yo yemeza ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, kandi ko ubukungu bw’Igihugu bwifashe neza kandi bukomeje gutera imbere, ihamagarira abari gukora imyigaragambyo kuyihagarika bagasubira mu bikorwa bibateza imbere.
Visi Perezida wa Kenya, bwana Rigathi Gachagua, ejo ku wa kane yasabye abakora iyo myigaragambyo gusubira mu ngo zabo. Yavuze ko yabwiye Odinga ko inzira yonyine yo kugera ku butegetsi ari amatora anyuze mu mucyo ugashyirwaho n’abaturage aho guteza imidugararo muri rubanda.
Ijwi ry’Amerika ryanditse ko abigaragambya bashinja Perezida William Ruto kunanirwa gushyira ku murongo gahunda z’Igihugu. Gusa ariko ku rundi ruhande, abakunzi be nabo bashinja bwana Raila Odinga gukoresha iturufu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kugirango arebe ko yabona umwanya muri Leta nyamara akirengagiza ko yatsinzwe amatora kandi agomba kuyoboka.
