Dr William Samoei Ruto, Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Kenya, KDF, yashyizeho abayobozi bashya b’ingabo, uwari Lt Gen Francis Omondi Ogolla azamurwa ku ipeti rya General w’inyenyeri enye agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, asimbuye General Robert Kairuki Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu Gen Kibochi wasimbuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 44 ari umusirikare, mu gihe Gen Ondondi wamusimbuye yari asanzwe amwungirije nk’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Kenya, KDF.
Umwanya w’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo wahise uhabwa Lt Gen Jonah Mwangi, wari umuyobozi wa Kaminuza ya Gisirikare muri Kenya.
Mu bandi bahawe imyanya harimo Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, wagizwe Umugaba w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF, magingo aya zifite ubutumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Maj Gen Munturi akaba asimbuye kuri uyu mwanya Maj Gen Jeff Nyagah wagejeje ubwegure bwe ku Munyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2023 ngo kubera umutekano we wari mu kaga.
Maj Gen Jeff Nyagah yavuze ko habayeho kuvogera umutekano we, ku buryo aho yari atuye mu ntangiriro za Mutarama 2023 hoherejwe abacanshuro bakahashyira ibikoresho byumviriza, bahagurutsa za ndege zitagira abapilote (drones) ndetse baranahagenzura ubwabo, ku buryo byatumye ahimuka.
Muri aya mavugurura yakozwe na Perezida William Ruto, uyu Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga EACRF, yagizwe umuyobozi w’ingabo mu Burengerazuba bwa Kenya, agace ka gisirikare kazwi nka Western Command (WestCom).
Mu bandi bayobozi Perezida William Ruto yashyizeho, harimo Brigadier Abdulkadir Mohammed Burje wahawe ipeti rya Major General agirwa umukuru w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare, DMI.
Kenya ni cyo Gihugu gifite Igisirikare gikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, kikaba kinaza mu byihagazeho ku Mugabane wa Afurika kuko ugisanga mu bisirikare 10 bya mbere bikomeye kuri uyu Mugabane.
