Abarezi n’abanyeshuri bo mu karere ka Karongi bavuga ko mu bibangamiye imyigire n’imyigishirize muri aka karere harimo ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje, aho imvura igwa bigasaba ko amasomo ahagarara bakajya kugama mu bindi byumba.
Ibyumba bishaje bigaragara ku bigo by’amashuri byashinzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ahakoreraga amashuri ya CERAI. Mu bigo by’amashuri bitungwa agatoki ko bifite ibyumba bishaje, harimo nk’ishuri rya GS Kirambo riherereye mu murenge wa Gitesi.
Iri shuri ryigamo abanyeshuri 1460 baturuka mu mirenge ya Gitesi na Bwishyura. Umuyobozi w’iri shuri, Musabyimana Philippe avuga ko mu bibangamiye imyigire n’imyigishirize kuri iri shuri harimo ikibazo cy’ibyumba bishaje no kutagira ibibuga byo gukiniraho.
Ati: “Twazengurukanye mu kigo mwabonye ibyumba bitanu bishaje biriya na byo bibangamiye imyigire n’imyigishirize kuko iyo imvura iguye, amazi yinjira mu cyumba cy’ishuri amakayi y’abana agatoha, twabona bikabije tukabimurira mu bindi byumba kwigisha bikaba bihagaze.”
Ikigo cy’amashuri cya GS Ruragwe giherereye mu murenge wa Bwishyura gifite ibyumba 40 birimo bitandatu bishaje. Ibyumba bishaje uretse kuba byateza impanuka, binubatse mu buryo butajyanye n’igihe kuko usanga byarahawe amadirishya mato ku buryo urumuri rutinjira neza mu ishuri.
Umuyobozi wa GS Ruragwe, Mukurarinda Azarias we avuga ko imitsindire muri iki kigo iri kuri 88% mu mashuri abanza, 76% mu cyiciro rusange na 61% mu mashuri yisumbuye. Ati: “Tubonye ibyumba 10 byadufasha kugabanya ubucukike no gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bigira mu byumba bishaje.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko ikibazo cy’ibyumba bishaje kigaragara kuri bimwe mu bigo by’amashuri yo muri aka karere bakizi ndetse ko babaruye ibyumba birenga 700 bifite icyo kibazo.
Ati: “Dufite ibyumba by’amashuri 721, ku mpuzandengo icyumba kigiramo abanyeshuri 50. Bivuze ko ibyo byumba byigiramo abanyeshuri 36.050. Kugira ngo ikibazo cy’ubucukike mu mashuri gikemuke mu karere ka Karongi hakenewe ibyumba 606 wakongeraho 721 bishaje bikeneye gusimbuzwa byose hamwe bikaba 1.327.”
Uyu muyobozi ahamya ko bafite ingamba zo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bakunganira mu kubaka ibyumba mu guharanira ko abana bahabwa ubumenyi n’uburere bitangiwe ahantu hasa neza, mbese hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu karere ka Karongi habarurwa ibigo by’amashuri birenga 193 byigaho abanyeshuri barenga ibihumbi 110. Muri ibi bigo ibyigenga ni 18 byigaho abanyeshuri 4.522, ibyinshi byiganje mu ducye tugaragara nk’imijyi nka Bwishyura, Rubengera n’ahandi.


