Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Uburezi

Karongi: Bibukijwe ibyiza byo gukorana na Koperative Umwalimu SACCO.

Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO mu karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba bibukijwe ko kutabyaza umusaruro amahirwe aboneka binyuze mu gukorana n’iyi Koperative ari ukunyagwa zigahera, basabwa ko batakwihererana ibi byiza, ahubwo ko bakwiye no kubiratira bacye binangiye bakaguma mu bindi bigo by’imari aho kuyoboka Koperative bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Umucungamutungo wa Koperative Umwalimu Sacco Ishami rya Karongi, Bahati Jean Claude, yemeza ko ishami ayoboye rifite abanyamuryango hafi ibihumbi bitanu kandi ngo n’abataraza bari mu nzira baza. Ati: “Hejuru ya 90% by’abarimu bose bo mu karere ubu bakorana na Koperative yabo, abandi bacye basigaye nabo tukaba dukomeje kubashishikariza ibyiza byo gukorana natwe binyuze muri serivise ntagereranywa tubaha, mbese hari byinshi tubaha badashobora kubona ahandi. Urumva ko rero kudakorana natwe ni ukunyagwa zigahera.”

Yakomeje agira ati: “Ibanga nyamukuru dukoresha ni serivise nziza duha abatugana ku buryo buri wese yumva yakorana natwe ndetse akazana na mugenzi we utarasobanukirwa neza. Ikindi kandi burya nk’uko na Leta yacu ibyifuza, ni ngombwa ko umwarimu wese akwiye kumva ko yakorana na Koperative ye kuko Perezida wa Repubulika yayitekereje ashaka ko mwalimu yabaho neza ndetse cyane. Ntabwo rero abantu bazabona kuri izi nkunganire bakiri mu zindi Banki, nibaze birebere ubudasa.”

Ubwo yasobanuriraga abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO muri Karongi kuri iki Cyumweru tariki 08 Kamena 2025, Umuyobozi ushinzwe inguzamo muri Koperative Umwalimu SACCO ku rwego rw’Igihugu, bwana Karuranga Emmanuel yavuze ko Koperative Umwalimu SACCO ishingwa yari ifite intego nyamukuru “ukuzigama” (Savings) kuko ngo ari nabyo bitangira izina ryayo, bityo ko bakwiye kugira umuco wo kurushaho kuzigama bakagira uruhare mu kwizamurira Koperative.

Uyu muyobozi yavuze ko umwaka ushize wa 2024 warangiye ubwizigame bwose bw’abanyamuryango ari Miliyali 92 z’amafaranga y’u Rwanda. Akaba yavuze ko bukiri hasi kuko ngo mu kwezi kumwe batanga inguzanyo za Miliyali 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo bikaba bisaba ko ubu bwizigame bwongerwa bityo ukeneye inguzanyo nini ku yo yafataga akayibona ndetse ngo byanashoboka mu gihe runaka bakaba babona ubwasisi ku bwizigame.

Yavuze ko intego ya kabiri kwari ukwiteza imbere hifashishijwe inguzanyo z’ubwoko butandukanye utasanga ahandi bitewe na nkunganire igera kuri Miliyali 30 Leta y’u Rwanda yashyize muri iki kigo kuva muri 2012, aboneraho gusaba abatarayoboka kugira bwangu kuko ngo no mu ishingwa rya SACCO, intego ya gatatu yari ukwegeranya abanyamuryango kugirango bagire ikigo cyabo cyihariye ndetse bibonamo.

Mu karere ka Karongi kimwe n’ahandi mu turere twiganjemo utw’ibyaro, hagaragara imishinga myinshi y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na bacye bakora ubucuruzi, hakaba n’abajya kwiga kuko nabyo burya ni umushinga kuko iyo uzanye dipolome yisumbuyeho ukabona akazi kajyanye nayo ubona umushahara wisumbuye ukarushaho kwiteza imbere.

Umwe mu barimu bo mu karere ka Karongi biteje imbere babikesha gukorana na Koperative Umwalimu SACCO, Hakizimana Tharcisse, avuga ko iyi Koperative yabo yaziye igihe kuko serivise zayo ari ntagereranywa atanga urugero ku nguzanyo z’amashuri zafashije benshi mu barezi kwiga Kaminuza, inguzanyo zirimo iya Gira iwawe mwalimu, iyo kwiteza imbere ndetse ngo n’izindi Serivisi zirimo nk’agasanduku ko gutabarana utasanga ahandi.

Yagize ati: “Burya uwavutse arakura ariko akanasaza. Uziko umuryango w’umunyamuryango watabarutse uhabwa miliyoni yo kwifashisha mu gushyingura. Iyo ugiye yari yarashakanye n’undi munyamutyango Koperative yacu itanga miliyoni ebyiri ndetse iyo uwatabarutse ari umwana w’umunyamuryango, hatangwa ibihumbi 800Frw. Ubwo se koko murumva ari iyihe mpamvu yatuma tuguma mu zindi Banki? Bagenzi bacu rero bakiri yo nabo bakwiye kuza vuba kuko hari ibyiza bitandukanye bakomeje kwiyima.”

Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe ku gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006, itangira gukora muri 2008, magingo aya ikaba imaze kugira abanyamuryango basaga 160,000. Umunyamuryango ukora mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta cyangwa afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ku nguzanyo z’imishinga ibyara inyungu n’iz’ubwubatsi yishyura ku nyungu ya 11% ku mwaka, mu gihe abanyamuryango bo mu bigo byigenga n’abandi banyamuryango bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’uburezi bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 14% ku mwaka. Inguzanyo ku mushahara (Salary Advance) ni 13% ku barimu bahembwa na Leta na 14% ku bakora mu bigo byigenga ndetse n’abandi bakozi bafite aho bahuriye n’uburezi.

Raporo isoza umwaka wa 2024 igaragaza ko inguzanyo zose zatanzwe na Koperative Umwalimu SACCO zigera kuri Miliyali 230 z’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri Miliyali zisaga gato ebyiri zatanzwe muri 2009 ubwo iyi Koperative yatangiraga gutanga inguzanyo. Leta y’u Rwanda yiyemeje inkunga yihariye ya miliyari 30 igomba gutangwa mu gihe cy’imyaka 10 kugirango mwalimu abone inguzanyo yiteze imbere bityo yigishe umwana w’umunyarwanda nta kimukoma mu nkokora.

Bwana Karuranga Emmanuel ari kumwe n’Umucungamutungo wa U/SACCO ishami rya Karongi ndetse n’umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Bwishyura.
Abanyamuryango babajije ibibazo basaba ko byabonerwa ibisubizo vuba kugirango Serivisi zirusheho kuba ntamakemwa.
Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO muri Karongi bibukijwe ibyiza bya Koperative yabo.

Related posts

Inyamaswa ziri mu bice bigenzurwa na M23 nazo ziriruhutsa.

N. FLAVIEN

Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cya mbere ku ngoma ya Biden.

N. FLAVIEN

Umurambo wa General Bigembe wari Perezida wa Mai Mai CMC FPC wasanzwe mu birindiro bya FDLR.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777