Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubushakashatsi Ubuzima

Kanseri y’inkondo y’umura n’iya prostate ziri kwiyongera mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gitangaza ko kuva mu 2007, u Rwanda rwongereye abaganga na za laboratwari zipima kanseri ku buryo kuva muri uwo mwaka abapimwa iyo ndwara bavuye kuri 500 bagera hafi ku 5000 mu 2020, ibyanatumye hatahurwa umubare munini w’abarwaye kanseri, aho bavuye kuri 620 bagera kuri 4707 mu 2020.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 abantu 18.200 basuzumwe, hasanzwe ko abafite hagati y’imyaka 50-59 bari bihariye umubare munini w’abarwaye kanseri aho abagabo bari muri icyo kigero bari bihariye 38,81% mu gihe abagore bari 40,0% by’abarwara kanseri bose.

Muri icyo gihe kandi hagaragaye ko kanseri zibasiwe n’abagabo zari ziyobowe n’iya prostate aho yafashe abangana na 1306 igakurikirwa n’iy’igifu 707, mu gihe mu zafashe abagore, iy’inkondo y’umura yihariye umubare munini ungana na 2464, igakurikirwa n’iy’ibere yafashe abagore bagera ku 2377.

Umwaka wa 2020 wonyine, mu bantu 4707 bapimwe, nanone iyafashe abagabo kurusha izindi yari iya prostate yafashe abagera kuri 387 mu gihe iyafashe abagore kurusha izindi muri uwo mwaka yari iy’ibere yafashe 614.

Kuva mu 2016 kugera mu 2020, mu bantu 18.200 bapimwe mu gihugu hose, Intara y’Amajyepfo ni yo yari ifite abantu benshi barwaye kanseri ku rugero rwa 25%, Umujyi wa Kigali [20.6%], Intara y’Uburasirazuba [20%], Uburengerazuba [18,7%] mu gihe Intara y’Amajyaruguru yo yihariye 12,7%.

Iryo barura ryanagaragaje ko kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura zitangira gufata abagore ku myaka iri hagati ya 30-35 zigafata abantu benshi cyane ku myaka 65 kuzamura.

Iya prostate ifata abagabo, yo itangirira ku myaka 35 imibare y’abayirwara ikazamuka cyane ku bafite imyaka 60 kuzamura. Ubushakashatsi bwa Globocan bwagaragaje ko mu 2020 kanseri yagaragaye mu bantu ku rugero rwa 53% bangana na 4707 mu 8835.

Mu bagabo bari hagati y’imyaka 30-49 kanseri yiyongera ku rugero rwa 21,9% mu gihe ku bagore yiyongera ku rugero rwa 34%, RBC ikavuga ko hakenewe gushyira imbaraga mu gupima indwara ku myaka mike.

Related posts

Abasirikare ba RDF bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR bageze mu Rwanda.

N. FLAVIEN

U Burusiya bwahaye intwaro zigezweho igisirikare cya DR Congo, FARDC.

N. FLAVIEN

Colonel Schadrack Paluku wa FARDC n’abasirikare 124 biyunze kuri M23.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777