Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K John bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho ya Yampano arimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Aba bakekwa baburanishijwe kuri uyu wa kane tariki ya 04 Ukuboza 2025, ariko bari kuba baraburanye tariki 27 Ugushyingo 2025 urubanza rurasubikwa kuko Pazzo atari yiteguye kuburana.
Mu rubanza, aba basore bahakanye ibyo baregwa aho ku ruhande rwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man watawe muri yombi tariki ya 11 Ugushyingo, yavuze ko ayo mashusho ashinjwa atigeze ayatunga muri telefoni ye.
Umwunganira yasobanuriye umucamanza ko byari kwitwa ko ayafite iyo aza kuyakura kuri email (download) akajya muri terefoni ye. Pazo Man n’umwunganizi we, babona Yampano ari we wishyize hanze kuko kubika amashusho kuri email abizi neza ko abasha (Pazzo) kuyinjiramo afite umubare w’ibanga (password) cyane ko yari umujyanama, atari ikosa rye (Pazzo).
Uwunganira Pazzo Man kandi yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atariho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.
Ati: “Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha, ni we wa mbere wayasakaje.”
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri raporo y’igenzura ryakozwe mu ikoranabuhanga basanze Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 yarandikiye uwitwa Dumba amusaba gusiba amashusho yose ya Yampano no kutongera kuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwareze Kalisa John wamamaye nka KJohn kuba hari ifoto yafashe ayikuye mu mashusho (screenshoot) yoherereza Papa Cyangwe amubwira ko amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yagiye hanze.
Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gituma bakurikirana KJohn ni ukuba yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta ayo mashusho ndetse akanayahabwa, bityo bukibaza umugambi wari wihishe inyuma utari ukuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na KJohn ari kumwe na Pazzo Man muri Restaurant bityo bakahamwerekera ayo mashusho.
Kalisa Joh uzwi nka Kjohn we yaburanye ahakana ibyaha aregwa ahamya ko muri Kamena 2025 ari bwo yabonye umuntu witwa Odette ashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp ifoto ya Yampano ahamya ko umuntu umuha amafaranga amuha amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
KJohn avuga ko akibona iyi foto yahise akora ‘Screenshoot’ ayoherereza Papa Cyangwe wari uherutse gukorana indirimbo na Yampano amubaza niba koko ibyo abonye ari impamo.
Papa Cyangwe na we ngo yahise aha Yampano ya foto amubwira aho ayikuye, ibi bikaba ari nabyo byatumye uyu muhanzi amenya ko amashusho ye yagiye hanze, akabona gutanga ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Kalisa John yavuze ko iyo foto yoherereje Papa Cyangwe atari iy’urukozasoni kuko nta kintu kibi kiyigaragaraho. Avuga ko nyuma y’icyo gihe byabaye nk’ibihosheje icyakora mu Ugushyingo 2025 aya mashusho yongeye kujya hanze aba aribwo ayasaba.
Umunyamategeko wa KJohn yavuze ko kuba Kalisa John yarasabye amashusho akanayahabwa, bitagize icyaha kuko icyaha ari ukuyasakaza kandi we nta muntu yigeze ayasakazaho.
Ku rundi ruhande yaba Pazzoman cyangwa umwunganira mu mategeko, bagaragaje ko gusaba Ddumba gusiba ayo mashusho no kutongera kuyasakaza byari uburyo bwo kugabanya umurindi w’isakazwa ryayo cyane ko yari yamenye ko ari gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imisi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunzwe. Urukiko rukazasoma umwanzuro tariki ya 11 Ukuboza 2025 saa cyenda z’amanywa (15h00’).
Hari hitabye kandi abandi batatu baregwa muri iyi dosiye barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na Kwizera Nestor bakunda kwita Pappy Nestor batawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2026, ndetse na Ishimwe François Xavier watawe muri yombi mbere yabo gato ku wa 18 Ugishyingo, nabo bakurikiranyweho gukwirakwiza aya mashusho.
Gusa Urukiko rwategetse ko urubanza kuri aba bo rusubikwa kuko Ishimwe François Xavier yavuze ko nta mwunganizi mu mategeko afite. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 11 Ukuboza 2025.
Icyaha aba bakurikiranyweho gihanwa n’Ingingo ya 34 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ivuga ku gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa. Iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) ariko itarenze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW).

