Abantu 22 bapfuye ubwo kajugujugu ebyiri z’Igisirikare cya Uganda, UPDF zahanukiraga mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ejo kuwa kabiri tariki 27 Nzeri 2022.
Umwe mu bavugira Igisirikare cya Kongo, FARDC utifuje ko amazina ye atanganzwa ni we wemeje ayo makuru nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Ingabo za Uganda, UPDF zari zitaratangaza uburyo izo kajugujugu za gisirikare zahanutsemo zikica abantu bangana batyo.
Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, yemeje ko kajugujugu imwe yaguye maze agira ati: “Hari abantu bahasize ubuzima, ariko nta yandi makuru arambuye mfite muri aka kanya”.
Uganda yohereje abasirikare mu Gihugu bituranye cya Kongo Kinshasa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, gufasha kurwanya umutwe w’iterabwoba uzwi nka ADF.
ADF ni umwe mu mitwe myinshi y’abarwanyi, irwanira ubutaka n’umutungo kamere wa Kongo Kinshasa mu burasirazuba. Muri iyi myaka icumi ishize, imirwano yahitanye ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi kandi bwakuye mu byabo abandi babarirwa muri za miliyoni.
