Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo by’imbaturamugabo i Bujumbura

Nyuma y’imyaka 4 ahawe ubutumire ariko bikanga ubugira kenshi, Umuhanzi Israel Mbonyicyambu agiye gutaramira abatuye umugi wa Bujumbura mu gihe cy’iminsi 3

Hashize imyaka igera kuri 4 umuhanzi mu njyana ya Gospel, Israel Mbonyi atumiwe mu gihugu cy’Uburundi gutaramira abakunzi ba gakondo y’Ijuru, ariko ntiyabasha kwitanira ubwo butumire bitewe n’ibibazo by’umutekano byari hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi.

Kuri uyu wa mbere nibwo umuhanzi Israel Mbonyi (Israel Mbonyicyambu) yashyize hanze amafoto ye asinya amasezerano n’umwe mu bantu bivugwa ko yari yaturutse mu gihugu cy’Uburundi.

Bidatinze gato, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Israel Mbonyi yatanze intashyo ku batuye mu mugi wa Bujumbura ndetse n’abatuye igihugu cy’Uburundi muri rusange, abizeza ko bidatinze araba ageze ku marembo yaho maze akabibutse ko hari ubuzima.

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano ari kumwe na Kavakure Valentin, washinze ndetse  akaba n’umuyobozi wa Akeza Creation company Ltd ikorera muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda, yagize ati “Karame, Ndanyuzwe kandi Nzaririmba”.

Israel Mbonyi uteganya gukora ibi bitaramo 3 ku matariki ya 13, 14 ndetse n’iya 15 Kanama 2021, nk’uko bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’impande zombi, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bake bazwiho ubuhanga bwo gukora ibitaramo bitambuka ako kanya (Live Performance) mu majwi n’amashusho nk’uko bigaragara mu ndirimbo ze yashyize ahagaragara.

Magingo aya, uyu muririmbyi kandi akanaba umucuranzi amaze gushyira ahagaragara indirimbo 20 zirimo izakunzwe cyane nka “ Nzi ibyo nibwira kubagirira, Baho, Number one, Umukunzi n’izindi, akaba kandi aherutse kwegukana igihembo cyahembwe umuzingo w’indirimbo ze yise “Mbwira”.

Related posts

Abantu 114 muri Congo Kinshasa bamaze kwandura Icyorezo cyiswe ‘Monkeypox’.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwashyikirije DR Congo imirambo ibiri y’abasirikare bayo barashwe barenze umupaka.

N. FLAVIEN

KNC niyongera kuvuga kuri Rayon azacika igisebe mu kanwa 

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777