Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Ukuboza kugera kuwa gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’Amagare rikinirwa mu misozi, Rwandan Epic 2025 ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16 bitandukanye, rikaba riteganyijwe gukinwa mu bice by’Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru n’Uburengerazuba nk’uko tubikesha Igihe.
Kuri uyu wa Kabiri, harakinwa agace karyo ka kabiri aho abasiganwa bahagurukira kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo bagasoreza ku Kigo Nyafurika giteza imbere umukino w’amagare (Africa Rising Cycling Center) giherereye mu karere ka Musanze, ku ntera y’ibilometero 76,1.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Ukuboza 2025, iri siganwa ryatangirijwe i Kigali, ahazwi nka Fazenda Sengha, kuri Mont Kigali, aho abasiganwa bakoze intera y’ibilometero 8,8, hakinwa agace karyo ka mbere.
Aka gace kegukanywe na Team TCLA1 igizwe n’Umunyarwanda Bukhari Manzi n’Umudage Louis van Zeeland, aho bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 26, mu cyiciro cy’abagabo.
Mu bagore, Ikipe ya BeMC–Ndabaga y’Umunyarwandakazi Martha Ntakirutimana n’Umuholandi Elodie Kuijper bahize abandi, bakoresheje iminota 36 n’amasegonda 3.
Mu bakina bavanze, Abanya-Afurika y’Epfo Bianca Haw na Wade Young begukanye intsinzi bakoresheje iminota 32 n’amasegonda 42.
Rwandan Epic ije nyuma y’igihe gito u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, itegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

