Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Inkomoko y’amateka ashaririye Virgil Van Dijk wa Liverpool ahuriyeho na Dele Ali.

Virgil van Dijk ni umwe mu bakinnyi beza Isi y’umupira w’amaguru ifite, gusa mu buto bwe yashaririwe no kuba yarakuze atabona se iruhande rwe bimuviramo kumwanga urunuka, amateka asangiye na Dele Ali, we akaba yaranze ababyeyi be bose.

Inzozi z’abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru ni ukugera ku gasongero, haba mu kwamamara ndetse no mu bushobozi hagendewe ku byo binjiza, bityo bakabasha kwibeshaho no kubeshaho imiryango bakomokamo.

Gusa si buri mukinnyi wese urota atya ngo nakabya inzozi azibuke umuryango, bitewe n’impamvu zitandukanye zaba izamuturutse ho cyangwa se izaturutse ku muryango yakuze arotera kuzakura mu menyo y’abasetsi.

Ibi bitumye hari abageze ku gasongero ariko ikijyanye n’umuryango bakomotsemo bakawurebera ku rutugu. Virgil Van Dijk, wenda ushobora kuba utabizi cyangwa se waba unabizi ukaba utazi impamvu yabyo.

Ubundi uyu mugabo yahisemo kudakoresha Van Djik kuri jezi (imyambaro akinana) bitewe n’urwango afitiye se umubyara witwa Ron Van Dijk. Mu muco w’abera/abazungu, izina ry’umuryango rihabwa agaciro kurusha izina rya nyiri ubwite. Byumvikane ko yakabaye akoresha Van Dijk ariko yahisemo Virgil.

Yabitewe n’uko se umubyara yabataye akiri muto n’abavamwe be, maze nyina, Hellen Chin Fo Sieeuw agorwa no kubarera wenyine mu bushobozi bwa ntaho nikora. Yanze se kugeza n’aho nyirarume Steve yamwegereye amusaba kubabarira se ariko Virgil amubwira ko nta cyatuma amubabarira.

Iyi nkuru kandi ayisangiye na Dele Ali, gusa uyu we yagiye kwanga ababyeyi be abangira rimwe. Uyu mugabo wavukiye mu gihugu cy’Ubwongereza avuka ku mugabo w’umunya Nigeria, Kehinde Ali n’umugore w’Umwongereza, Denise Ali.

Mu buto bwe yashaririwe n’ubuzima kugeza ku rwego yirebaga akabona ahazaza ntaho, ibi ni ibintu adatinya kuvuga ko byose byagizwemo uruhare n’ababyeyi be bombi, ubwo yari afite imyaka itanu se yafashe indege yigira mu butembere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amusigana na nyina mu Bwongereza.

Ikibazo cyaje kuvukamo ni uko nyina basigaranye yari inkundarubyino ndetse akaba n’umusinzi ruharwa. Se yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kugaruka mu rugo yigira mu gihugu cya Nigeria aho avuka. Deli Ali akomeza kugoka ari kumwe na nyina wari umusinzi kabuhariwe mu gace kitwa Milton Keynes.

Ku myaka 9 y’amavuko, yabonye ubuzima bwo gukomeza kubana na nyina Denise bumugoye agerageza gushaka uko yasanga se Kehinde muri Nigeria kugira ngo akomezanye na we. Nabyo ntibyamworoheye ariko aza kugerayo gusa naho urukundo rwa kibyeyi yari yiteze rwagoranye nko kunyuza urushinge mu izuru ry’urushishi.

Yamazeyo imyaka ibiri yonyine agaruka mu gihugu cy’Ubwongereza kongera kubana na nyina umubyara. Ku myaka 13 kwihangana byaramunamiye maze atakambira Harry Hickford umwana babanaga mu nderabakinnyi ya Milton Keynes amusaba ko bakwitahanirana.

Kubera umubano wari hagati y’aba bombi, Hickford yabyemeye atazuyaje. Baragiye bageze iwabo wa Hickford, abona ababyeyi badasanzwe, umwana wakuriye mu buzima bushaririye yahise yisabira kuguma muri urwo rugo.

Ababyeyi ba Hickford bamubajije impamvu atangirira inkuru y’ubuzima ku myaka 4. Bakibyumva ntibamugoye baramwemereye, kuva uwo munsi atangira kujya mu myitozo ajyanye na Hickford bavuye mu rugo rumwe. Na n’ubu ikijyanye no kubabarira ababyeyi be kimuri kure nk’uko Isi yitaruye Izuba.

Related posts

Musanze: Amashirakinyoma ku byavuzwe ko ababyeyi bari kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ishuri.

N. FLAVIEN

Gahunda yo gusubira ku mashuri igihembwe cya kabiri ku biga bacumbikiwe yatangajwe, itangira riguma ku ya 10 Mutarama.

N. FLAVIEN

Rutshuru: Abatware gakondo baranenga Leta ya Congo ko ntacyo iri gufasha impunzi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777