Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Ubukungu Umutekano

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka Entebbe muri Uganda.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, bwatangaje ko indege yabo WB464 yakoreye impanuka hafi y’Ikibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe mu Murwa mukuru Kampala wa Uganda.

RwandAir yatangaje ko impanuka yabaye ari impanuka yoroheje, indege ikaba yayobye umuhanda w’Ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Kampala kuko ngo ubwo umupilote yururukaga hari igihu gikabije, kubona amatara yo ku kibuga bikamubana ihurizo, gusa ngo yagerageje ibishoboka ayigusha mu bwatsi ahameze nk’igishanga kuko iki kibuga kiri ku kiyaga cya Victoria.

RwandAir ikomeza ivuga ko icyateye iyi mpanuka ari uko ubwo umupilote w’iyi ndege yiteguraga kuyigusha atigeze abona neza amatara ayobora indege ku kibuga, bityo ahitamo gufata umwanzuro wo kugusha indege mu bwatsi hafi y’umuhanda indege zisanzwe zinyuramo w’ikibuga cy’indege cya Entebbe. Ngo uku kutabona amatara ayobora indege ku Kibuga bikaba byatewe n’ikirere cyari kibi cyane.

Iyi ndege yari itwaye abantu bagera kuri 60, yavaga i Nairobi muri Kenya yerekeza Entebbe muri Uganda, maze ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo ( 5:31am) ku isaha ya Kampala, inanirwa kururuka neza bitewe n’ikirere kibi, niko guparika ahatari hateganyijwe.

RwandAir yavuze ko n’ubwo indege yaguye mu buryo butari bwitezwe, ngo nta kibazo cyabaye ku bari bayirimo, yaba abakozi bayo, abapilote ndetse n’abagenzi bose ngo babashije kuvamo ari bazima.

Nyuma yo kugwa mu buryo budasanzwe, umuhanda unyuramo indege nini ngo wahise ufungwa, gusa inzira y’indege ntoya yo yo ngo ikaba iri gukora nta kibazo. Abayobozi b’Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Uganda bakaba batangaje ko bari gukora ibishoboka ngo iyi ndege ikurwe aho yaguye, ikibuga cyongere gukora neza nk’ibisanzwe.

Iyi ndege yagushijwe mu bwatsi ahameze nk’igishanga
Itangazo rya RwandAir

Related posts

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

N. FLAVIEN

DR Congo: Ibihamya ko hashobora kuba Jenoside birahari ‘Umujyanama muri UN’.

N. FLAVIEN

Nyuma y’imyaka 25 yigisha mu mashuri abanza yatorewe kuyobora igihugu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777