Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya N’Djili giherereye mu murwa mukuru Kinshasa yahagaritswe igihe kitazwi nyuma y’akavuyo bikekwa ko kari kateguwe, umuriro w’amashanyarazi ukabura mu gihe indege ya Perezida wa Repubulika yiteguraga kugwa ubwo yari akubutse mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan igakererwa iminota isaga 30.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere (RVA), Léonard Ngoma Mbaki, yatangaje ko ihagarikwa ry’umuyobozi w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili rije nyuma y’ikibazo gikomeye cya tekiniki cyabaye mu ijoro rya tariki 10 rishyira 11 Nzeri 2025.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizwe hanze na RVA, ikibuga cy’indege cya Kinshasa cyabuze umuriro hagati ya 00:24 na 05:20 TU, igihe indege DRC001 yahageraga. Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi cyatumye indege nyinshi zoherezwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maya-Maya muri Congo-Brazzaville baturanye.
Isesengura ry’ibanze ku byabaye ryerekana kutuzuza neza inshingano ku muyobozi w’Ikibuga cy’indege. Umuyobozi mukuru wa RVA yamunenze, cyane cyane ko atakurikije amabwiriza ajyanye no kuba bafite ubundi buryo bukora neza mu gihe haba habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi nk’uko byagenze, ndetse ngo bakaba bagomba guhorana umutekinisiye “ushoboye”.
Kubera iyo mpamvu, hakurikijwe kandi ingingo ya 32 y’amasezerano rusange ya RVA, umuyobozi w’Ikibuga cy’indege cya N’Djili uzwi ku izina rya Lundula Lutshaka, yahagaritswe “kugeza igihe azamenyeshwa” mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.


