Imvura nyinshi yaguye mu bice byinshi by’Igihugu kuri uyu wa mbere Tariki 31 Mutarama 2022, yatumye umukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS, usubikwa.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko “Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare ku munota wari ugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.”
Nubwo hatangajwe umunsi, ntihatangajwe isaha uyu mukino uzakinirwaho, hakinwa iminota yari isigaye.
Uyu mukino wahagaze igice cya mbere kirangiye, APR FC ikaba yari imaze gutsindwa igitego kimwe na Mukura VS, igitego cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse ku mupira yahawe na Aboubakar Djibrine Akuki.
Kugeza ubu, APR FC imaze imikino igera kuri 50 yikurikoranya itaratsindwa, aka kakaba ari agahigo bakomeje kuvuga ko bakomeyeho.


