Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima Umutekano

Imvura nyinshi yateje inkangu zahitanye abatari bacye.

Abantu nibura 13 bishwe n’inkangu mu burasirazuba bwa Uganda, magingo aya abategetsi bafite ubwoba ko umubare nyakuri w’abapfuye ushobora kuba ari munini kurushaho kuko inzu nibura 40 zangijwe bikomeye n’iyo nkangu.

Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibyaro byinshi byo mu karere ka Bulambuli, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Uganda, wavuze ko abantu nibura 13 bapfuye, ariko ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko umubare w’abapfuye ushora kuba ugera ku bantu 30.

Croix-Rouge ya Uganda yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko igikorwa cy’ubutabazi kirimo kuba.

Myinshi mu mirambo yabonetse ni iy’abana, nkuko ikinyamakuru the Daily Monitor cyo muri Uganda cyabitangaje. Abantu babarirwa muri za mirongo ntibaramenyekana aho baherereye.

Mu minsi micye ishize, imvura nyinshi yateje imyuzure mu bice bimwe bya Uganda.

Ejo ku wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, ibiro bya minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ku rubuga X biburira ku biza byitezwe.

Amazi y’imigezi yarenze inkombe, ateza imyuzure mu mashuri no mu nsengero, asenya amateme, ndetse bituma abantu bamwe basigara ahabo ha bonyine (bari mu kato).

Abasirikare bahise bakwirakwizwa mu bice bitandukanye mu gufasha mu bikorwa byo gushakisha no gutabara.

Ejo ku wa gatatu, ingabo za Uganda zatangaje ku rubuga X ko ubwato bubiri bwari bwoherejwe mu gikorwa cyo gutabara imodoka ya taxi yaheze ku iteme.

Ubwato bumwe bwararohamye na enjeniyeri (ingénieur) umwe arapfa.

Mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa kane, umukuru wayo Anita Among yihanganishije imiryango yabuze abayo mu myuzure mu bice bitandukanye by’Igihugu. (BBC)

Related posts

Rwamagana: Hari abagize uruhare muri Jenoside bakigaragaraho ingengabitekerezo-Ubuhamya.

Muntu Clarisse

Batandatu baguye mu mpanuka ikomeye ya bus ya Volcano.

N. FLAVIEN

Israel yahamagaye inkeragutabara ibihumbi 60 ngo yigarurire Gaza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777