Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyakoze impinduka ku mpuzankano (uniform) yacyo ku mwanya ujyaho ibendera ry’Igihugu.
Iri bendera ryambarwa ku kaboko k’ibumoso ryahinduriwe uko rigaragara rivanwa mu mabara acyeye cyane ashyirwa mu mabara asa n’ayijimye (atagaragara neza nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko mu busanzwe impuzankano ya gisirikare igomba kugira ‘camouflage’ ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y’igikikije cyangwa bikigose.


Yanditswe na Lucky Desire / WWW.AMIZERO.RW