Abanyarwnda nibo bavuga ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Ngibi ibyabaye kuri Jessica Fox ukomoka muri Australia ubwo yari mu masiganwa y’ubwato mu mikino ya olempike iri kubera mu gihugu cy’u Buyapani.
Uyu mukinnyi umaze kwegukana imidari ibiri mu byiciro bitandukanye mu gusiganwa ku bazi kugashya ubwato mu mikino ya olempike yashyize amashusho (video) ari kumwe n’undi muntu wamufashaga gusana ubwato bwe mbere y’uko yinjira mu isiganwa. Aya mashusho yayakurikije amagambo yuje urwenya n’amashyengo agira ati: “wasanga mutari mubizi ko agakingirizo hari byinshi karinda bitari ibyo mumenyereye.”
Euronews dukesha iyi nkuru yavuze ko ku myaka 27, Jessica Fox amaze kubaka izina mu mikino ya olempike, dore ko kugeza ubu aza ku ruhembe ku rutonde rw’abarusha abandi mu kugashya, haba ku bwato buzwi nka canoe ndetse n’ubuzwi nka kayak. Jessica Fox kandi ni nawe wa mbere wegukanye umudari wa zahabu mu kugashya ubwato mu kiciro cy’abari n’abategarugori kuva cyashyirwaho bwa mbere mu mikino ya olempiki.
Uyu munsi kandi mu mikino olempike, bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu mikino olempike bakinnye, aho Agahozo Alphonsine ukina umukino wo koga mu gusiganwa metero 50 yabaye uwa mbere mu gikundi cya kabiri yari arimo. Gusa uyu ntiyabashije gukomeza mu bazasiganwa ku mukino wa nyuma kuko ataje mu bakinnyi 16 bashakwaga mu bikundi 11 byarushanijwe, bitewe n’ibihe yakoresheje. Maniraguha Eloi (nawe wasiganwaga metero 50 mu koga) ndetse na Yankurije Marthe wasiganwaga ku maguru muri metero 5,000 bose ntibashoboye kurenga umutaru.
Tariki ya 8 Kanama nibwo umunyarwanda Hakizimana John azasiganwa muri marato, isiganwa rizabera ahitwa Sapporo Odori Park, hakazaba ari i saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

