Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko Ikawa y’u Rwanda yagize umusaruro mwishi mu mateka aho mu 2025, iyoherejwe mu mahanga yinjije miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika (miliyari 219,2 z’amafaranga y’u Rwanda).
NAEB ivuga ko umubare w’ikawa yoherejwe mu mahanga wiyongereyeho 39 % ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereyeho 65%.
NAEB ivuga ko iri zamuka ryatewe n’ikwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rikomeje gushyirwa mu kongera umusaruro no mu gushakisha amasoko mashya.
Imibare ya NAEB igaragaza ko kandi mu 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa y’ibitumbwe, rwunguka asaga miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 216 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bigaragaza intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho u Rwanda rwoherezaga toni 17.142 z’ikawa zinjirije Igihugu miliyoni zisaga 89.8 z’amadolari.
Iri zamuka rikomeye ry’amafaranga yinjijwe ryashimangiwe kandi n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, aho impuzandengo y’igiciro cy’ikilo cy’ikawa y’u Rwanda cyiyongereyeho 19 % mu 2025, kigera kuri madolari 6.2 ni ukuvuga asaga ibihumbi 9 by’amafaranga y’u Rwanda ku kilo, ugereranyije na 2024.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yavuze ko kuba ikawa y’u Rwanda ikomeje gukundwa mu ruhando mpuzamahanga bigaragaza ko intego rwihaye yo kwinjira amafaranga menshi ku yoherezwa mu mahanga.


