Abashinzwe ubutabazi baravuga ko indege yari itwaye abantu 181, kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, yaguye nabi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Muan muri Koreya y’Epfo, igahitana byibuze abantu 179.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kuzimya umuriro mu itangazo cyasohoye iyi mpanuka imaze igihe gito ibaye cyagize kiti: “Kugeza ubu, babiri barokowe naho 122 barapfa”.
Indege ya Jeju Air yari itashye ivuye i Bangkok, muri Thailande, igihe yakoraga impanuka igerageza kururuka.
Inzego zishinzwe ubutabazi n’amakuru aho zabanje gutangaza ko indege yagize ikibazo cy’ibikoresho byayo bituma yururuka.
Nyuma, ikigo gishinzwe kuzimya umuriro cyavuze ko ikirere cyafashwe ko ari cyo cyateje iyi mpanuka, hamwe no kugonga inyoni byatumye abagenzi n’abakozi bose bapfa uretse babiri gusa barokotse.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kuzimya umuriro cya Muan, Lee Jeong-hyun, yagize ati: “Impamvu y’impanuka ikekwa ko ari ukugonga inyoni hamwe n’ikirere kibi. Icyakora, impamvu nyayo izamenyekana nyuma y’iperereza…”
Amashusho ya videwo yerekanaga indege irimo kunyerera ku Kibuga bigaragara ko amapine atafungutse mbere yo kugonga urukuta ikagurumana.