Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu nzira zo gukemuka vuba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagirana ibiganiro bigamije gukemura vuba ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 yahuye na mugenzi we w’u Burundi, ati: “Iyi ni yo gahunda: Reka dukemure ibibazo dufitanye mu buryo bwihuse kandi bwemeranyijweho n’impande zombi”.

Mu ifoto Minisitiri Nduhungirehe yasangije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, igaragaza ari kumwe na Minisitiri Albert Shingiro w’u Burundi ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe James baganira.

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe wari umaze warasubiye mu buryo, kuko na nyuma ya Coup d’Etat yapfubye muri 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare ndetse bufunga imipaka iza kongera gufungurwa mu 2022, nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zombi.

U Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda tariki 11 Mutarama 2024, nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri Zone Gatumba, Intara ya Bujumbura.

Iki kirego u Rwanda rwaragihakanye, rusobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rufasha nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma ndetse itangazo rya RED Tabara naryo rikaba ryaramaganye ibirego Leta y’u Burundi igereka ku Rwanda, kuko ngo RED Tabara iba muri DR Congo kandi u Burundi bukaba bubizi neza.

Nta tangazo rimenyesha ifunga ry’imipaka u Burundi bwigeze bushyira hanze, ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rutigeze rumenyeshwa iki cyemezo, gusa abakoresha imipaka yo ku butaka bakaba barisanze batemerewe kwambuka kuko uruhande rw’u Burundi rwafunze. (Igihe)

Minisitiri Albert Shingiro (ibumoso), Gen (Rtd) James Kabarebe (hagati) na Minisitiri Nduhungirehe Olivier (iburyo) bagiranye ibiganiro

Related posts

M23 irasatira Umujyi wa Goma, bamwe batangiye guhunga berekeza iya Sake.

N. FLAVIEN

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kamaganye abarwanira mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Hanenzwe abiciye abana n’abagore mu bitaro bya Kibuye aho kubabungabungira ubuzima.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777